APR FC isoje imikino ibanza iyoboye urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Police FC, kiyovu igatsindwa

Kuri uyu wa gatanu Tariki 28 Mutarama 2022, hakinwe indi mikino y’umunsi wa cumi na gatanu wa shampiyona harimo uwo APR FC yatsinzemo Police FC ibitego 2 kuri 1, bituma isoza imikino ibanza iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Nsabimana Aimable ku munota wa 57 ndetse Bizimana Yannick ku munota wa 63, naho igitego cya Police FC kikaba cyabonetse ku munota wa 41 giturutse ku mupira watewe neza na Sibomana Patrick maze Nsabimana Aimable aritsinda.

Ibi byahise bituma APR FC iyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 31 gusa ikaba ifite imikino ibiri y’ibirarane, naho Kiyovu Sport nyuma yo gutsindwa na Marine FC igitego 1 ku busa cyatsinzwe na Mugiraneza Frodouard ku munota wa 6.

Kiyovu yahise ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 29, Rayon sport iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 26, mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa kane n’amanota 24.

Amakipe abiri ya nyuma ni Gorilla FC ya cumi na gatanu n’amanota 11 ifite umwenda w’ibitego 5, na Etincelles FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 11 ikaba ifite umwenda w’ibitego 11.

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere ikaba izatangira tariki 12 Gashyantare 2022.

Uko imikino y’umunsi wa 15 wa shampiyona yose yagenze:

Mukura VS 1-0 Etincelles FC
Etoile de l’Est FC 2-0 AS Kigali
Bugesera FC 2-0 Gicumbi FC
Rayon Sports 1-0 Gasogi United
Rutsiro FC 0-1 Musanze FC
Epoir FC 0-2 Gorilla FC
Marine 1-0 Kiyovu SC
APR FC 2-1 Police

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO