Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwamaze gusobanura ko nta gahunda nimwe ihari yo kugura abakinnyi b’abanyamahanga ahubwo ko gahunda bufite ari ukurushaho guha amahirwe abakinnyi b’abanyarwanda bityo bakarushaho gukina umupira w’amaguru.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’ikipe ya APR FC ariwe Lt Gen MK MUBARAKA aho yongeye gusobanurira abibwira ko ikipe ya APR F.C izagura abakinnyi b’abanyamahanga.
Uyu mugabo yakomeje atangaza ko ibyo kugura abanyamahanga atari byo cyane ko Ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze gufata umurongo wo guha amahirwe abana b’Abanyarwanda.
Yifashishije urubuga rwa Internet rwa APR FC yagize ati” Maze iminsi numva abantu bavuga ko tuzashyiramo abakinnyi b’abanyamahanga ibi sibyo rwose. Ubuyobozi bwa APR F.C, kugeza ubu bumaze kubisobanura inshuro nyinshi cyane, gahunda yafashwe niyo guha amahirwe abana b’Abanyarwanda kandi ibi yabigezeho.
Umuyobozi wa APR FC kandi yakomeje abwira abavuga ko APR izashyiramo abakinnyi b’Abanyamahanga, ko batavanga gahunda bihaye cyane ko bafite n’ishuri ry’umupira w’amaguru APR Football Academy.
Ubuyobozi bwa APR F.C burongera kwibutsa ibigaragarira buri wese, niba ikipe yarakinnye imikino 50 ntawe urayikora mu ijisho ndetse igakomeza igatwara igikombe ayo makipe afite uruhuri rw’Abanyamahanga ni kuki twahindura politike twihaye?.