APR FC yasezerewe muri CAF Confederation Cup

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yasezerewe muri Total CAF Confederation Cup na RS Berkane yo muri Morocco ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.

Mu mukino ubanza, APR FC yari yanganyije na RS Berkane i Kigali 0-0, gusa mu mukino wo kwishyura Berkane ibasha gutsinda ibitego bibiri mu gihe ikipe ya APR FC ariyo yafunguye amazamu ku munota wa 43′ gitsinzwe na Byiringo Lague, naho ibitego bya Berkane byatsinzwe ku munota wa 75′ na 81′

Nyuma y’umukino APR FC ikaba igiye kugaruka i Kigali gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona, dore ko inafite umukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona na Bugesera tariki 12 Ugushyingo.


APR FC yatsinzwe ibitego 2-1

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO