APR FC yatsinze Rayon Sports; Impano ku muzamu wabo Ishimwe Pierre wari wagize isabukuru

APR FC yatsinze Rayon Sports kimwe ku busa cya Anicet mu mukino w’umunsi wa 5 mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe; Impano nziza ku muzamu wabo Ishimwe Pierre wizihazaga isabukuru y’imyaka 19.

Umukino uhuza APR FC na Rayon Sports ni wo mukino ukurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda bitewe n’ubukeba bw’amakipe yombi, wari umukino wambere Ishimwe Pierre akinnye na Rayon Sports ari muri APR FC dore ko inshuro yaherukaga gukina na Rayons Sports yakinaga mu kiciro cya kabiri mu Ntare Fc.

Ishimwe Pierre yujuje imyaka 19 uyu munsi, umusaruro we mu kibuga urivugira dore ko amaze gufatisha umwanya ubanzamo mu ikipe ya APR FC, umukino ukirangira wabonaga ko abakinnyi bose bishimiye itsinzi bahawe na Anicet mu minota ya nyuma.

APR FC ari yo iri mu bihe byiza dore ku rutonde yarushaga amanota 5 Rayon Sports. AS Kigali niyo yari iya mbere n’amanota 10 inganya na APR FC mu gihe Rayon Sports ya gatatu ifite amanota 5.

Rayon Sports yari ibizi neza ko gutsindwa uyu mukino wabereye ku kibuga cya Bugesera saa 15:30’ zo kuri uyu wa Gatatu bihita biyikura mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona cya 2021.

Ni umukino wa 92 wari ugiye guhuza aya makipe yombi. Kuva mu 1995, APR FC na Rayon Sports zimaze guhura inshuro 91 harimo imikino ya shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’andi marushanwa. Ni amakipe utapfa kumva yakinnye umukino wa gishuti.

Muri izi nshuro zose APR FC niyo yatsinze imikino myinshi kuko yatsinze 39, Rayon Sports igatsinda 29 banganya inshuro 23.

Muri izi nshuro kandi ikipe ya APR FC niyo yatsinze ibitego byinshi mu izamu rya Rayon Sports kuko mu bitego 248 bimaze kuboneka muri uyu mukino APR FC yinjije 129 naho Rayon Sports yinjiza 120.

Abakinnyi 11 buri kipe yabanje mu kibuga

Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Rugwiro Herve(C), Niyigena Clement, Mujyanama Fidele, Ndizeye Fidele, Jean Vital Ourega, Habimana Hussein, Nishimwe Blaise, Héritier Luvumbu, Manace Mutatu na Rudasingwa Prince

APR FC: Ishimwe Pierre, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwabuhihi Aime Placide, Ruboneka Bosco, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel, Jacques Tuyisenge na Bizimana Yannick

Rayon Sports yatsinzwe mu minota ya nyuma
Ishimwe Pierre na Anicet watsinze igitego

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO