APR FC yatsinze Sunrise mu mukino wa gicuti

Rutahizamu Yannick Bizimana na Mushimiyimana Mohammed ukina hagati bafashije ikipe y’ingabo z’igihugu gutsinda Sunrise FC yo mu ntara y’Iburasirazuba ibitego 2-1 mu mukino wa karindwi wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Uyu mukino waraye ubaye kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo. Iminota 20 ya mbere, amakipe yombi yabanje kwigana no gucungana, ariko APR FC ikanyuzamo igasatira.

Ku munota wa 38, nibwo Bizimana Yannick yatsinze igitego cye cya mbere muri iyi kipe, ku mupira mwiza yari ahawe na Bukuru Christophe maze igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Nyuma y’igice cya mbere, APR FC yahise ikora impinduka ikuramo Ruboneka Bosco, Rwabuhihi Placide, Bizimana Yannick na Bukuru Christophe bahise basimburwa na Nsanzimfura Keddy, Byiringiro Lague, Usengimana Dany, Nshimiyimana Yunussu na Ishimwe Anicet wagiyemo ku munota wa 70 asimbuye Nizeyimana Djuma.

Nyuma y’impinduka umutoza wa Sunrise FC Moses Basena yakoze, ku munota wa 75 bahise babona igitego cyo kunganya cyatsinzwe na Yafesi Mubiru wagiye mu kibuga asimbuye.

Mu minota ine y’inyongera, nibwo Mushimiyimana Muhammed yatsindiye ikipe y’ingabo z’igihugu igitego cy’intsinzi kuri koruneri yari itewe na Nsanzimfura Keddy maze umukino urangira APR FC itahanye intsinzi ku bitego 2-1.

APR FC izagaruka mu kibuga mu kibuga ku Cyumweru tariki 15 Ugushyingo saa cyenda ikina na Etincelles FC yo mu ntara y’Iburengerazuba.


APR FC yatsinze uyu mukino abakinnyi bayo bakomeye badahari

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO