Umutoza wa APR FC ukirutse Covid-19 yayoboye imyitozo bitegura Espoir FC

Kuri uyu wa kabiri Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nibwo isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n’ikipe ya Espoir yo mu karere ka Rusizi mu mukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere 2021/2022.

Ni umukino utegerejwe kuri uyu wa gatatu ku isaha yi saa sita n’igice (12h30) kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

Ikipe ya APR FC ikaba igiye gukina uyu mukino ifite akanyamuneza nyuma yo gutsinda ikipe ya gasogi United bikomeza kuyiha mahirwe yo kuzegukana iyi shampiyona , binakomeza gushimangira agahigo isanganywe ko kuba imaze shampiyona zigera kuri ebyiri itaratsindwa.

Abasore bose b’umutoza Adil Erradi Mohammed bakaba bameze neza

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO