APR FC idatwaye igikombe byaba ari igitangaza - Ruremesha Emmanuel

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports Ruremesha Emmanuel yatangaje ko ikipe ya APR Fc nidatwara igikombe cya shampiyona cy’umwaka wa 2019/2020, bizaba ari igitangaza, ngo kuko ari ikipe yahawe byose kugira ngo yitware neza.

Ibi uyu mutoza yabitangaje ubwo ikipe ye ya Kiyovu Sports yari imaze gutsindwa na APR Fc igitego 1-0, ku munsi wa 23 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Yagize ati: "Ni ikipe nziza ifite byose, yaba abakinnyi ndetse n’ibindi, ikora byose kugira ngo ibone insinzi, urumva ko idatwaye igikombe niho byaba igitangaza.”

Ikipe ya APR Fc, kuri ubu imaze imikino 23 ya shampiyona itaratsindwa. Niyo kipe yonyine ifite aka gahigo muri uyu mwaka. Kuri ubu imaze gukina imikino 23, yatsinzemo 17 inganya imikino 6.

Apr Fc, niyo yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 57, ikurikirwa na Rayon Sports yo ifite amanota 50, igakurikirwa na Police Fc ifite amanota 34 n’ikirarane cy’umukino itarakina wa Bugesera uza kuba uyu munsi ku wa 11 Werurwe 2020 I Bugesera.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO