APR Fc yatsinze Bugesera yongera ikinyuranyo cy’amanota irusha mukeba.

Ikipe y’ingabo APR Fc yakinaga umukino wa shampiyona wo ku munsi wa 17 wa shampiyona n’ikipe ya Bugesera, warangiye ikipe y’ingabo itsinze abanya-Bugesera ibitego 2-1.

Ni umukino waranzwe n’imbaraga nyinshi mu gice cya mbere ku ruhande rw’ikipe ya APR FC, aho yanabonyemo ibitego 2, byanahesheje insinzi iyi kipe.

Igitego cya mbere cya APR fc cyabonetse ku munota wa 14’ gitsinzwe na Danny Usengimana ku burangare bwa ba myugariro ba Bugesera baretse umupira bashaka kurariza Uyu musore abatsindana igitego.

Danny Usengimana watsinze ibitego 2

APR Fc kandi, yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 40’ gitsinzwe na Danny na none wanyuze mu rihumye ba myugariro ba Bugesera abatsindana igitego. Igice cya mbere kirangira Abasirikari bafite ibitego 2-0 bwa Bugesera.

Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko ikipe ya Bugesera iri kwataka cyane ishaka kwishyura ndetse iza kubigeraho ku gitego cyatsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala ku makosa ba myugariro ba APR bakoze, Rwabugiri ntiyamenya aho umupira unyuze, ndetse uyu mukino urangira utyo.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Bugesera Football Club: Kwizera Janvier Rihungu, Kwitonda Alain, Yves, Kouame, Nzabanita David (c), Niyitegeka Idrissa, Mugisha Francois Master, Murengezi Rodrigue, Rucogoza Djihad, Shabani Hussein Tchabalala, Mustapha Francis.

Naho ku ruhande rwa APR FC: Rwabugirir Omar, Mutsinzi Ange, Ombarenga Fitina, Imanishimwe, Emmanuel Mangwende
Mushimiyimana Mohammed, Rwabuhihi Aime Placide, Butera Andrew, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Nshuti Innocent, Usengimana Danny.

Danny Usengimama wafashije APR kubona ibitego 2.

Dore uko indi mikino yagenze.

APR FC 2-1 Bugesera Fc
Mukura vs 4-1 Sunrise
Etincelles 0-1 Heroes Fc

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO