APR FC na As Kigali zizaserukira u Rwanda zirasubukura imyitozo bwa mbere

Minisiteri y’imikino mu Rwanda yahaye uburenganzira ikipe ya APR Fc ndetse na As Kigali bwo gusubukura imyitozo nyuma yo gusanga barubahirije ibikorwa byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Mu ibaruwa yasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yanditswe n’umunyambanga muri minisiteri ya Sport Shema Maboko Didier, yahaye uburenganzira aya makipe yombi bwo gusubukura ibikorwa by’imikino nyuma yuko basabye ubu burenganzira mu minsi yashize.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru nibwo umuyobozi bw’ikipe ya APR Fc, abakinnyi ndetse na Staff y’iyi kipe bagiye kwipimisha Covid-19 ku bitaro bikuru bya gisirikari I Kanombe, bavuga ko biteguye guhita bajya mu mwiherero wo kwitegura shampiyona ndetse n’imikino Nyafurika.

Uretse kandi APR Fc na As Kigali yakoze iki gikorwa ku munsi wo ku wa Gatatu w’iki cyumweru, aho nabo bari kwitegura imikino Nyafurika iteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha kwa Ugushyingo.

Ubuyobozi bwa Minisiteri ya Siporo bwasabye ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ , kujya buha iyi minisiteri raporo y’uburyo ibikorwa by’aya makipe bikorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19.


Itangazo riha aya makipe uburenganzira

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO