AS Kigali ikomeje kwereka APR FC ko iheruka inzira mu ki

Ikipe ya AS Kigali yegukanye igikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Cup 2022) nyuma yo gutsinda APR FC kuri penaliti 5-3, nyuma y’umukino wamaze iminota 120 Nta kipe n’imwe ibashije kurunguruka mu izamu ry’indi.

Kugeza magingo aya ikipe ya APR FC ikomeje kugorwa bikomeye no gutsinda ikipe ya AS Kigali dore ko iyi kipe ibashije guhagama APR FC mu mikino itatu iheruka.

Mu mukino wa Super Coupe wahuje APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2021-22 ndetse na AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2022 warangiye AS Kigali yongeye kwereka APR FC ko ikiri insina ngufi.

Aya makipe yaherukaga guhura muri shampiyona no ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, iyo mikino yose AS Kigali itahana intsinzi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO