AS Kigali y’abari n’abategarugori yamenye amakipe bazacakirana mu mikino Nyafurika

Magingo aya ikipe ya AS de kigali y’abari n’abategarugori yamaze kumenya amakipe bizacakirana mu mikino Nyafurika ya CAF Women Champions League aho yatomboye amakipe yo mu bihugu by’abaturanyi.

Ibi bije nyuma y’aho AS de Kigali y’abari n’abategarugori yahize andi makipe mu Rwanda ikaza kwegukana igikombe cya shampiyona aho byatumye izasohokera U Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo mu bari n’abategarugori.

AS de Kigali yisanze mu Itsinda A hamwe na Warrior Queens yo muri Zanzibar, Commercial Bank of Ethiopia na Fofila PF yo mu mu Burundi.

Uburyo amakipe yashyizwe mu matsinda byagiye hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Nyakanga 2022, ndetse amakipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba nibwo yatangajwe uburyo azacakirana.

Itsinda rya Mbere ririmo Warrior Queens yo muri Zanzibar, Commercial Bank of Ethiopia yo muri Ethiopia, Fofila PF yo mu Burundi na AS Kigali Women FC yo mu Rwanda.

Naho mu Itsinda rya Kabiri harimo amakipe nka GRFC yo muri Djibouti, Simba Queens yo muri Tanzania, She Corporate WFC yo muri Uganda na Yei Joint Stars FC yo muri Sudani y’Epfo.

AS Kigali yitabiriye aya marushanwa ku nshuro ya mbere izatangira ikina na Warrior Queens muri iri rushanwa rizabera i Dar es Salaam ku wa 14-27 Kanama 2022.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO