Aba Producer b’abagande batangiye kwagurira imbago mu Rwanda

Twakunze kubona bamwe mu banyamahanga batunganya indirimbo baza mu Rwanda kuhagurira ibikorwa byabo, kuri ubu aba-producer b’Ibugande nibo bagezweho mu kwinjira ku isoko ry’U Rwanda.

Isma Mukkuza uzwi cyane mu muziki wa Uganda nka ‘Nessim Pro’ yabimburiye abandi kugaragaza inyota y’uko haricyo abona muri iri soko ry’umuziki wo mu Rwanda.

Mu kiganiro Genesisbizz yagiranye na Nessim, twifuje kumenya ikimuzanye mu Rwanda, atubwira ko ikizaba kimuzanye ari akazi.

Yagize ati: “Nzaba nzanywe no gukorana n’abahanzi batandukanye, ubundi mbahe umuziki mwiza ndetse tunamamaze ibihangano byabo.”
Nessim yiyemeje gukorera abahanzi Nyarwanda ibihangano byiza

Ese azaba afite aho akorera?

Nessim yavuze ko nta hantu hazwi azaba afite ku buryo buri muntu wese yahamusanga, ahubwo azabari gukoresha uburyo bwa Studio igendanwa (mobile studio) ku buryo uwamwifuza wese bitewe n’aho ari yazahamusanga.

Yongeraho ko kugira ngo abahanzi bamubone, hazajya hakoreshwa uburyo bwo guhamagarana hifashishijw telefone igendanwa.

Nessim yagiye akora indirimbo nyinshi zamenyekanye harimo ikunzwe cyane mu Rwanda ‘Gutamiza’ ya B2C bafatanyije na Rema, ‘Jangu Ondabe’ ya Spice Diana n’zindi nyinshi yakoreye Bebe Cool, n’abandi bahanzi bakomeye bo muri Uganda.

Kuri ubu uyu mu producer avuga ko nta muhanzi w’umunyarwanda baravugana ariko ari nayo mpamvu ashaka kuzaza kubegera kugira ngo abakorere umuziki mwiza.

Nessim Pro aca amafaranga angana iki ku ndirimbo imwe?

Isma Mukkuza uzwi nka ‘Nessim’ yadutangarije ko byibuze indirimbo imwe y’amajwi ayishyuza amadolari 300.

Gusa nk’uko abivuga iki giciro kizaba kirimo kumenyekanisha ibi bihangano azakorera abahanzi bo mu Rwanda muri aka gace k’Afurika y’Iburasirazuba.

Biteganyijwe ko azagera I Kigali ku Cyumweru tariki 26 Mutarama 2020, ari nabwo azahita atangira ibikorwa bye byo gukorera abahanzi ibihangano byabo.
Indirimbo imwe azajya ayishyuza amadolari 300

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO