Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana Manchester City na Real Madrid ruracyageretse

Ikipe ya Manchester City mu mukino wo mu ijoro ryakeye mu irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere i wayo (Champions League) yaraye yitwaye neza ku kibuga cyayo nyuma yo gutsida ikipe ya Real Madrid ibitego 4-3.

Uyu mukino waranzwe no gufungura cyane ku mpande zombi aho ikipe ya Manchester City yafunguye umukino na Real Madrid ibigenza ityo maze amakipe aratsindaguranwa karahava.

Manchester City yaje gukina uyu mukino ibura abakinnyi babiri bakomeye ndetse n’ikipe ya Real Madrid yaburaga umukinnyi wayo ukomeye Casemilo ukomoka mumgihugu cya Brazil.

Manchester City bakunda kwita (The Citizens) yaje yariye karungu bituma ku munota wa kabiri gusa w’umukino iyi kipe itsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Kevine De Brune ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi ndetse k’umunota wa 11 nibwo Gabriel Jesus yaje gutsinda igitego cya kabiri ku mupira wari utanzwe n’ubundi na De Brune.

Gusa ku munota wa 33 w’umukino Umufaransa ukinira ikipe ya Real Madrid ariwe Karim Benzema yaje gutsinda igitego cya mbere cya Real Madrid gisa nicyabagaruye mu mukino aho igice cya mbere cyarangiye bigenze gutyo.

Mu gice cya kabiri kigitangira umukinnyi wari winjiye mu kibuga asimbuye ukomoka mu giihugu cya Brazil ariwe Fernandinho yaje guha umupira mwiza Foden watsinze igitego cyiza cy’umutwe kiba igitego cya gatatu cya Manchester City.

gusa ku munota wa 55 w’umukino umukinnyi Vinicius nawe yatsinze itego cya kabiri cya Real Madrid bituma amakipe yombi akomeza gukubana muri uyu mukino,gusa ntibyatinze kuko Bernado Silva yahise atsinda igitego cya Kane cya Manchester City maze ibintu bisubira irudubi kuri Real Madrid.

Gusa ku munota wa 82 w’umukino umukinnyi Karim Benzema yaje gutsinda ikindi gitego cya gatatu cya Real Madrid maze umukino urangira utyo ikipe ya Real Madrid igenda ikubita agatoki ku kandi.

Manchester City ikomeje guhabwa amahirwe gusa haracyari umukino wa kamarampaka ugomba kubera ku kibuga Santiago Bernabeo gikinirwaho na Real Madrid.

Umutoza Pep Guardiola aheruka iki gikombe akiri mu ikipe ya Barcelona ndetse na mugenzi we utoza Real Madrid Carlo Ancelotti nawe yatwaye iki gikombe mu ikipe ya Real Madrid.

Umwihariko w’aba batoza kandi ni uko bombi babashije gutwara igikombe cya Champions League ari abakinnyi ndetse banagitwara ari n’abatoza.

Pep Guardiola na mugenzi we Carlo Ancelotti

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO