Ababuze uko binjira batumye ‘Kassav’ yongera gutaramira i Kigali

Itsinda rya Kassav ryaraye rikoze igitaramo muri Kigali Convention Center bamwe mu baguze amatike Babura aho bicara bituma iri tsinda ryisegura ribasaba ko n’uyu munsi ryakongera rikabaririmbira.

Ku munsi w’abakundana mu Rwanda hari habaye ibitaramo bitandukanye by’umwihariko icyari gitegerejwe n’abantu benshi cyatumiwemo itsinda rya Kassav hamwe na Christopher Muneza.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, abantu batangiye kwinjira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Guhera ku isaha ya saa tatu mbere y’uko abahanzi batangira kuririmba byagaragaraga ko ahabugenewe ho kwicaza abantu hatangiye kuzura.

Mu bashyitsi b’imena bari bategerejwe muri iki gitaramo hari harimo na Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame.

Iki gitaramo cyari kitezwe n’abantu benshi aho cyari bubere haje abantu benshi baruta ubushobozi bw’imyanya yari yarateganyijwe.

Arthur Nation na Rg Consult bateguye iki gitaramo nyuma yo kubona ibi babyutse bisegura ku bantu baguze amatike ariko ntibagira amahirwe yo kwinjira muri iki gitaramo.

Mu itangazo bashyize hanze bavuze ko baganiriye n’ubuyobozi bw’abagize itsinda rya ‘Kassav’ bumvikana ko uyu munsi baza kongera gukora icyo gitaramo kugirango abaguze amatike n’abandi babyifuza baze gutaramirwa.

Iki gitaramo biteganyijwe ko kiza gutangira ku isaha ya saa sita n’igice ariko itsinda rya Kassav rikaririmba saa munani muri Kigali Convention Center.

Ku muntu udafite itike yararanye kwinjira biraza kuba ari ibihumbi 20 ku muntu umwe.


Abantu bamwe batashye batarebye igitaramo kandi baraguze amatike


Abinjiye mu gitaramo baryohewe n’umuziki w’ingwatira


Itsinda rya Kassav ryemeye ko riza kuririmbira ababuze uko binjira mu gitaramo cy’abo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO