“Ababyeyi bacu baboneza urubyaro twe tukabyara”-Young Grace

Umuhanzi Abayizera Grace uzwi nka Young Grace aragira inama abakobwa bakomeje gutwara inda bakiri mu rugo, abasaba kwirinda bagakoresha bakirinda inda zitateguwe ngo kuko nawe yahuye n’isomo rikomeye igihe yabyaraga, nubwo atabyicuza.

Young Grace ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop, umwaka ushize mu kwezi kwa Kamena tariki ya 24 nibwo yibarutse umwana w’umukobwa amwita Diamante, nyuma yo kwibaruka uyu mwana yagaragaye mu bitangazamakuru byinshi agira abakobwa bagenzi inama zo kwirinda gutwara inda zitateguwe.

mu kiganiro yagiranye na Genesis TV, Young Grace yagarutse ku nkuru ye yo gutwita ndetse anakomoza ku Kiganiro amaze iminsi atangiye kuri Youtube yise “Single Mother Vibe” aho aba agamije kuganira n’abakobwa babyariye iwabo nyum bakiteza imbere.

Yagize ati” impamvu y’ikiganiro cyanjye nkora ni ukugira ngo twigishe urubyiruko ndetse tunabereke ingaruka bazahura nazo nibaramuka badakoresheje ubwenge ngo birinde abahungu babashukisha urukundo rudahari”

Yakomeje agira ati” njye sinicuza kuba narabyaye Diamante kuko byampaye isomo, ariko ntabwo nagira inama bagenzi banjye yo kubyara batabiteganyije. Ababyeyi bacu baringaniza urubyaro twarangiza akaba aritwe tubyara. Ntabwo bikwiye rwose dukwiye kwirinda”.

Young Grace yavuze ibi mu gihe mu Rwanda habarurwa abakobwa benshi babyarira iwabo benshi biganjemo abari munsi y’imyaka y’ubukure. Uyu ukaba ari nk’umusanzu umuhanzi ukurikirwa n’imbaga nyamwinshi aba ahaye igihugu cye.


Young Grace aragira inama abakobwa kwifata bagategereza igihe cyabo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO