Abacitswe “The 600” bari muri Amerika batangiye kuyirebera kuri Amazon Prime

Filime Nyarwanda yitwa The 600 ifite inkuru ivuga ku basirikare 600 bari kuri CND ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga yatangiye kwerekanwa kuri Amazon Prime muri Amerika.

Ubu abari gushaka kureba iyi filime bari gusabwa $4.99 naho abashaka kuyigura bo bagasabwa agera ku $7.99.

Yatangiye kwerakanwa kuri uru rubuga kuva ku wa 19 Ukwakira 2020, mu rwego rwo gufasha abantu baherereye muri ako gace batabashije kuyireba.

The 600’ ni imwe mu nkuru zizwi ya batayo ya gatatu yari igoswe n’abasirikare ba Leta ya Habyarimana ariko ubwo Jenoside yatangiraga abasirikare RPA bakoze ibishoboka ngo bayihagarike. Iyi nkuru igaragaza abasirikare bakiri bato baratojwe ikinyabupfura.

Iyi filime igaragaramo ubutabazi bwabaye ahantu hatandukanye, nk’ubwo mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira 17 Kamena 1994 muri St Paul ahabohowe abasaga ibihumbi bibiri bakanyuzwa ku Kinamba, Gisozi, bagakomereza i Batsinda bakagezwa i Kabuye ahari haramaze gufatwa na FPR Inkotanyi.

Hagaragaramo na Sergeant Theogene uri mu batangiye igitero cya mbere ku ku ngabo zarindaga Habyarimana. Theogene n’abandi bakusanyije abatutsi benshi bo mu gace abo mu muryango we bari batuyemo babanyuza ahantu hagoye harimo na za bariyeri interahamwe ziciragaho abatutsi.

Nyuma umugambi we mwiza waje kuvumburwa maze batangira kuraswa ijoro ryose ariko abo yari arokoye yabagejeje aho bari bagiye amahoro.

Iyi filime yanditswe inakorwa na Richard Hall ukomoka muri Amerika, muri Great Blue Productions. Uyu yatwaye igihembo cya Emmy Award, akaba asanzwe atunganya ibiganiro bya za televiziyo i Los Angeles. Hall amaze imyaka 26 akora uyu mwuga.

Gutunganya iyi filime yabifashijwemo na A Wize Media y’i Kigali ya Annette Uwizeye ari nayo ihagarariye iyo filime.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO