Abadepite basuye laboratwari y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera

Abadepite bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite basuye Rwanda Forensic Laboratory-RFL, ishima imikorere yayo inasaba ko ahakiri imbaraga nke zakongerwa.

Ni mu ruzinduko rwabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2020, aho iyi komisiyo yasuye Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL).

Ni muri gahunda y’ingendo zitandukanye iyi komisiyo iri kugenda igirira mu nzego zinyuranye zifite aho zihuriye n’ingingo ziri mu nshingano z’iyi komisiyo.

RFL itanga services zirimo iya ADN, iyo gupima inyandiko mpimbano(questioned documents and fingerprints service), gupima ibijyanye n’imbunda n’amasasu (ballistics and toolmarks), gupima ibimenyetso by’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga (digital forensics), gukora autopsies(kureba icyishe umuntu, legal medicine ) ndetse no gupima amarozi (toxicology) n’ibindi.

Mu biganiro byaranze uru ruzinduko harimo kurebera hamwe imikorere ya Rwanda Forensic Laboratory, aho igeze n’icyerekezo cyayo.Muri rusange aba badepite bashimye aho iyi laboratwari igeze yiyubaka ndetse bishimira ibimaze kugerwaho.

Mu bindi,aba badepite babajije ibijyanye n’inzira zitandukanye zubahirizwa kugirango hatangwe ibimenyetso simusiga byifashishwa mu butabera. Aba badepite kandi bibajije icyakorwa kugira ngo iyi laboratwari ibashe kwigira mu ngengo y’imari.

Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera-RFL yabwiye izi ntumwa za rubanda ko ashimira cyane inzego zitandukanye ku bufatanye bwiza bwatumye RFL ibasha kuba ikora neza ubu.

Yanakomeje kandi avuga ko urugendo rugikomeje rwo kubaka ubushobozi bw’iyi laboratwari, hakorwa amahugurwa ndetse n’amasomo ajyanye no gupima no gushaka ibimenyetso mu bihugu byateye imbere.

Yavuze ko hasinywe amasezerano n’ibigo na za kaminuza bikomeye mu bihugu birimo Ubudage, ubuhinde, n’ahandi hagamijwe kongerera ubumenyi abakora muri iki kigo ngo barusheho kunoza serivisi bagenera ababagana.

Umuyobozi w’imirimo rusange muri Rwanda Forensic Laboratory RFL Bwana Ildephonse Habyarimana yavuze ko mu mbogamizi RFL ifite harimo ko ifite inshingano yo gucuruza ibintu abona bitoroshye akurikije ibyinjira n’ibikenewe muri buri mwaka w’ingengo y’imari ari naho yahereye asaba izi ntumwa za rubanda kubakorera ubuvugizi.

Ibi kandi byanagarutsweho na Bwana Jean Pierre Samvura uhagarariye ishami rishinzwe gupima uburozi muri iyi laboratwari, aho yasabye ko iri tegeko rishyiraho iyi laboratwari rikwiye kwigwaho kugirango inshingano y’iki kigo igerweho neza.
Uru rugendo rwasojwe hasurwa ibice bitandukanye bigize iyi laboratwari.

RFL yatangiye muri 2008, imaze gukora ibizamini birenga 8000 kuva yatangira imirimo yayo. Ifite gahunda yo kuba ikigo cy’ikitegererezo mu karere mu bijyanye no gutanga ibimenyetso byifashishwa mu butabera.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO