Abadepite batoye itegeko rikuraho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco (RALC)

Abadepite batoye itegeko rikuraho itegeko rishyiraho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco (RALC), inshingano z’icyo kigo zihuzwa n’iz’Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’Igihugu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo.

Ibi byakozwe uyu munsi mu nteko rusange yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2020, nyuma ya raporo yakozwe na Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije ku isuzumwa ry’umushinga w’itegeko rikuraho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, aherutse gutangaza ko Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2019, yemeje ko Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’Igihugu, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo bihuzwa bigakora ikigo kimwe cya Leta.

Minisitiri Rwanyindo yavuze ko kandi ibi byakozwe mu rwego rwo guteza imbere no kubungabunga umuco, ururimi n’amateka nyuma yo kubona ko ibyo bigo bitatu bifite inshingano zisa, kuko umuco, ururimi n’amateka bifitanye isano.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco izibukirwa kuri byinshi cyane cyane abahanzi bagiye bagongana nayo mu bihangano byabo, aho iyi nteko yajyaga ibakebura ibibutsa inshingano, ndetse no gushungura ibihangano byabo badahohoteye ururimi ndetse n’umuco.

RALC yashyizweho n’ Itegeko n° 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO