Abafana b’Ikipe ya Arsenal mu Rwanda batanze Mituweli 1000 ku Mulindi w’Intwari (Amafoto)

Abafana b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022 nibwo bafashe urugendo berekeza mu karere ka Gicumbi gusura Ingoro ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari ndetse banakina umukino wa gicuti n’ikipe igizwe na bamwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora U Rwanda bari mu ikipe ya Mulindi Veterans Football Club aho ikipe ya RAFC byarangiye itsinze MV Fc ibitego bibiri kuri kimwe .
Ingoro ndangamateka yo kubohora igihugu iri ku Mulindi w’Intwari mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, Akagari ka Mukindi, Umudugudu wa Nyakabungo.
Iyi Ingoro ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari ifite umwihariko irusha izindi ngoro ndangamurage hafi ya zose zo mu Rwanda.
Iyi ngoro iherereye ahari ibiro bya FPR Inkotanyi, irimo n’indaki ya Perezida Paul Kagame ikoze mu nyuguti ya L, yakoreshaga mu gutanga amabwiriza igihe yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu hagati yo mu 1990-1994 no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nanone Yifashishwaga n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.
Abafana ba Arsenal bakigera ku Mulidi w”intwari bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ndetse na Bamwe mu bayobozi bakuru b’Ingabo muri ako karere babanza kuganira nyuma hakurikiraho umukino warimo bamwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora U Rwanda, aho bamwe mu bakinnyi bamenyekanye cyane mu Ikipe ya APR Jimmy Mulisa na Karekezi Olivier nabo bagaragaye muri uwo mukino .
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yashimiye cyane abafana b’Arsenal Mu Rwanda kuba baje kubasura.
Mayor Emmanuel yagize ati “ Ndabanza gushimira byimazeyo abafana ba Arsenal Mu Rwanda kuba bafashe iya mbere bakaza gusura Ingoro Ndangamateka yo ku mulindi w’Intwari kuko ari isomo ryiza ryo kuba batera ikirenge mu cy’abayobozi bakuru b’Igihgu cyacu mu guteza imbere Abanyarwanda mu buryo bwinshi batandukanye.
Yakomeje ashimira abagize RAFC mu Rwanda nyuma y’Igikorwa bakoze cyo gufasha bamwe mu baturage b’Akarere ka Gicumbi aho kw’ikubitiro bahise biyemeza gufasha abaturage bagera ku gihumbi.
Mayor yasoje asaba abandi bafana bandi makipe akomeye kw’isi nabo kujya bakora ibikorwa nk’ibyo abafana ba Arsenal bakoze kandi abizeza ubufatanye igihe cyose bazaba baje mu karere ka Gicumbi .
Perezida w’abafana b’Arsenal mu Rwanda Mwami Kevin Aaron yatangarije Genesibizz ko bifuje kujya gukina umukino wa gicuti n’Ikipe ya Mulindi Veterans Football Club mu rwego rwo gukomeza kwishimira ibyiza intwari z’Igihugu zakoze akaba ariyo mpamvu uwo mukino bawushyize ku Mulindi w’Intwari kugira ngo babashe kwifatanya n’abandi banyarwanda bose gukomeza kuzirikana intwari z’U Rwanda.
Yakomeje agira ati “ twifuje kujya gukina na Mulindi mu rwego rwo kugira ngo bamwe mu bagize RAFC babashe kujya gusura Ingoro Ndangamurage ya Mulindi ifite byinshi mu mateka yo kubohora Igihugu cyacu .
Yagize ati “ kuba Twabashije gusura iyi Ingoro ndagamateka yo ku Mulindi by’Akarusho kuba benshi babashije kubona icyumba Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yararagamo ni ibintu byashimishije benshi mu bafana b’Arsenal mu Rwanda.
Mu gusoza Perezida w’abafana b’Arsenal mu Rwanda yadutangarije ko nyuma y’igikorwa cy’Umukino batsinzemo Mulindi Veterans Football Club biyemeje kugirana imikoranire n’Akarere Ka Gicumbi, aho bazajya bagira uruhare mu gufasha kubonera bamwe mu baturage bako Ubwishingizi bw’Ubuzima (Mituwele de sante ) ndetse bakazanakomeza gufatanya mu gukora ibikorwa byo guteza imbere igihugu muri rusange