Abafana ba Arsenal mu Rwanda batanze amashanyarazi afite agaciro ka Miliyoni 74

Abafana b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda bibumbiye muri Rwanda Arsenal Fans Community mu mpera z’icyumweru gishize ku wa gatandatu tariki ya 11 Nzeri 2021 batashye ku mugaragaro umushinga wo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Nyamagabe batanga amashanyarazi afite agaciro ka miliyoni 74.

Iki gikorwa abagize RAFC bagikoze ku bufatanye bwa Ibuka na CNLG, igikorwa nkiki si ubwa mbere aba basore n’inkumi bafana Arsenal bagikoze kuko ni ku nshuro yabo ya Karindwi, aho buri mwaka bashaka abatifashije ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Uyu mwaka rero nkuko bari barabiteganyije bagejeje amashanyarazi ku miryango 66 ituye mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo.

Mu ijambo rye ubwo bakiraga icyo gikorwa ku mugaragaro Visi Meya Ushinzwe iterambere n’ubukungu mu karere ka Nyamagabe Bwana Kabayiza Lambert yashimiye cyane abafana ba Arenal mu Rwanda kubera iki gikorwa bakoze.

Yagize ati “Twishimye, ni ibintu byadushimishije kuko iyi miryango yari imaze igihe nta mashanyarazi ifite ariko mu by’ukuri ubona ko bayakwiye kuko batuye hafi y’ibikorwaremezo nk’umuhanda wa kaburimbo ndetse amashanyarazi ari bugufi bwabo ariko ubushobozi bwo kuyageraho bwari butarakunda."

Ku ruhande rwa Bwana Mwami Aaron Kevin Perezida wa Rwanda Arsenal Fans Community yagize ati "Iki gitekerezo cyo gutanga amashanyarazi cyazanywe n’umwe mubo tubana muri RAFC nkuko tumaze kubigira umuco twese twishakamo amafaranga nuko umushinga tuwutangira ubwo kandi murabona ko birangiye ibyo twifuje tubigezeho."

Yakomeje agira ati " Nubwo byari bigoye kuvana amashanyarazi kure y’umudugudu tubifashijwemo na REG twabigezeho kandi twizera ko no mu minsi iza ibikorwa nkibi tuzabikomeza .

Rwanda Arsenal Fans Community igizwe n’abanyamuryango basaga 1000 bibumbiyemo abari mu Rwanda no hanze yarwo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO