Abafana ba Davido bizihije umunsi w’abakundana batanga amafunguro ku bakene bo mu mihanda

Mu kwizihiza umunsi w’abakundana benshi bita saint Valentin uba buri tariki 14 Gashyantare, Abafana ba Davido bo bishimanye n’abakene bo mu mihanda.

Abafana ba Davido bahuriye mu cyitwa 30 Billion Gang bahisemo kwizihiza umunsi w’abakundana basangira n’abakene bo mu mihanda bakora akazi ko gusaba abahisi n’abagenzi.

Ibyiganjemo amafunguro n’ibyo kunywa nibyo basangiye ku munsi w’abakundana, Benshi bashyigikiye iki gikorwa bashimangira ko ari icy’urukundo kandi ko cyagakwiye gukomeza gukorwa.

Ibikorwa by’urukundo bimaze kuba umuco ku bafana ba Davido dore ko nawe ari umwe mu bahanzi bazwiho kugira umutima ufasha abantu cyane.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO