Abafana ba Micheal Jackson bazahinyuza ko atari we neza aruko yakoresheje DNA

Abafana ba Micheal Jackson muri iyi minsi barifuza guhinyuza ko amashusho yagaragajwe y’umuntu usa neza n’uwahoze ari umwami wa Pop [Micheal Jackson] y’aba ariwe neza.

Jackson byemejwe na benshi ko yitabye imana mu mwaka wa 2009 ariko hari ibihuha bivuga ko uwapfuye ndetse akanahambwa atari we, ahubwo ko hashyinguwe undi utariwe, kuri ubu we akaba yarahinduye amazina.

Ibi byagarutse cyane nyuma y’uko amashusho y’umugabo ukomoka muri Espagne usa cyane na Micheal Jackson witwa ‘Sergio Cortes’ abaye ikimenyabose mu bafana b’umuhanzi wa Pop bikabatera gushidikanya kwinshi.

Sergio asa neza na Micheal Jackson mu buryo bugoye cyane kwiyumvisha ko atari uyu muhanzi wamamamye kuva cyera, ari naho abafana bahera bavuga ko yajya gufatisha ibimuranga (DNA) ngo barebe neza ko atari uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop.

Bamwe mu bafana ariko bemeza ko Sergio yigannye isura ya Jackson ndetse bakanavuga ko ashobora kuba yaribagishije kugira ngo ase nawe.

Sergio akunze gushyira ama videwo ku mbuga nkoranyambaga avuga aho azakorera ibitaramo, imyitwarire ye, uko avuga neza benshi bakamubonamo Micheal Jackson.

Nubwo ibyo byose bihari ariko hari n’ibimenyetso bigaragaza ko uyu musore atari Micheal Jackson bitewe n’imivugire ye y’icyongereza cyumvikanamo icy’Espanyole cyinshi.

Ibindi bimenyetso bigaragaza ko Sergio atari Jackson nk’uko benshi babyemeza birimo kuba uyu musore agaragara nk’aho akiri muto ugereranyije n’uko Micheal Jackson yakabaye angana iyo aba akiriho ubu.

Abakurikira Sergio ku mbuga nkoranyambaga bakunze kumwita Micheal Jackson, hari nk’umufana wigeze kugira ati: “Ndagukunda Micheal, Micheal yagarutse. Turagukunda.”

Mu bihe bishize, Sergio akoresheje Facebook Page yasobanuye ko yatangiye kugaragara ubwo umunyamakuru yamubwiraga ko asa na Micheal Jackson.

Yagize ati: “Mu gihe nasozaga amashuri yisumbuye mu 1987, umunyamakuru yaranyitegereje ambwira ko nsa na Micheal Jackson, ubundi ambaza impamvu ntisiga make-up nk’uko yabigenzaga mu binyamakuru.”

Akomeza agira ati: “numvise binshimishije, kuva icyo gihe mu byumweru bibiri byakurikiyeho nahamagawe n’abatunganya amashusho (producers) barimo bamamaza umubavu wa Micheal Jackson, bifuza gukoresha isura yanjye.

Sergio yakomeje avuga ko bisa nkaho byose byahuriranye, uburyo yitwaraga, ijwi rye risa neza nk’irya Micheal Jackson byaje kuvamo akazi gahoraho.

Sergio Cortes kuri ubu akora ibitaramo byinshi bizenguruka isi, byose akabikorera abafana ba Jackson gusa n’ubundi muri ibi bitaramo bye aba akoresha indirimbo za Micheal Jackson n’imibyinire isa neza n’iyicyo cyamamare mu njyana ya Pop.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO