P Square basubiranye nyuma y’imyaka itanu badacana uwaka

Nyuma y’imyaka itanu abavandimwe Peter Okoye na Paul Okoye bari bamaze bafitanye amakimbirane kuri ubu ibintu byabaye amahoro aho aba bagabo bagaragaye mu mashuho bahoberana nyuma y’itandukana ryabo.

Muri ayo mashusho yagiye hanze kandi hagaragayemo Mukuru wabo wigeze kuba umujyanama wabo ubwo iri tsinda ryari ritarasenyuka yishimiye kubona barumuna bahoberana.

Iyi Video yashyizwe hanze n’umukinnyi ukomeye wa Filime muri Noorywood Mike Ezuruonye byagaragaye ko aba bavandimwe bari bishimye.

Ibi byabaye nyuma yaho mu minsi ine ishize aba bombi bari bongeye gukurikirana kuri instagram Ubwo iri tsinda ryasenyukana, izi mpanga ntizigeze zitanga impamvu ryitandukana ryabo bigatungura abafana babo.

Uku gusubirana kwa Peter Okoye na Paul Okoye kubaye nyuma yaho mu minsi ishize Anita Okoye yagiye kuri instagram agasangiza amashusho abamukurikira Peter Okoye ari kugirana ibihe byiza n’abana ba murumuna we Paul Okoye usigaye yibera muri Amerika.

Paul Okoye nawe nyuma yo kubona ibyo yifurije umugore w’impanga ye, Lola Omotayo, isabukuru nziza y’amavuko abinyujije ku nkuru za Instagram.

Yanifurije mukuru we Peter Okoye gukomeza kugira ibihe byiza muri iki gihe bombi bizihiza isabukuru y’imyaka mirongo ine bavutse.

Abakunzi b’iri tsinda rya P square nyuma yo kubona ko aba bavandimwe binyuze benshi bagiye ku mbuga nkoranyambaga berekana amatangamutima batewe n’isubirana ryabo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO