Yvonne Chaka Chaka yareze ’Abagande’ bamwibiye i Kampala

Yvonne Chaka Chaka yatanze ikirego kuri Station ya Polisi iri I Kampala bitewe n’abantu bamwibiyeyo bimwe mu by’agaciro yarafite byibwe tariki 31 Ukuboza 2019.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Abtex Promotions witwa ‘Aloysious Matovu Kizza’ yavuze ko bimwe mubyo Chaka Chaka yarafite birimo Laptop byabuze mu gihe bamushyiraga mu modoka yabashinzwe umutekano.

Iyi modoka, Kizza avuga ko yari iyabashinzwe umutekano bahise bata muri yombi ‘Umwamikazi wa Afurika’ nk’uko akunze kwiyita.

Kizza agaruka ku ruhande rwa Polisi, yavuze ko umushoferi wakodeshejwe ngo ajyane uyu muhanzikazi huti huti ku kibuga cy’indege amuvanye kuri Hotel yaracumbitsemo nawe afite kugira ibyo asobanura mu rubanza.

Yagize ati:”haracyari amayobera kuwibye laptop,kandi tubizi neza ko ibyo Yvonne yarafite yabyinjiranye mu modoka y’umweru y’abashinzwe umutekano.”

Kizza avuga ko polisi yababwiye ko niba hari ikintu babuze, bakagombye kukibaza ‘Najib Sula’ umushoferi wari wakodeshejwe na hotel kugira ngo atware uyu muhanzikazi ku kibuga cy’indege.

Chaka Chaka w’imyaka mirongo 54 wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zamamaye hirya no hino zirimo ‘Umqombothi, I’m Burning Up na Thank You Mr Dj’ yanyuze mu bihe bidasanzwe I Kampala.

Agaruka ku byamubayeho, Yvonne Chaka Chaka yagize ati: “nanze kurira imodoka yabo ndetse mbabwira ko ntari umunyabyaha, bahise banshakira itike y’indege ubundi mbabwira ko ndi buyiyishyurire kuko ntashakaga kugaragara ko hari icyaha nakoze, gusa ndashonje, ndashonje, ndashonje cyane.”

Ku itariki 3 Mutarama 2020 Chaka Chaka yoherereje ubutumwa bwa Email butumira mu gihugu cya Afurika y’Epfo abakurikirana ibihangano bye muri Uganda kugira ngo bahure baganire kubyamubayeho.

Bimwe mu byari bikubiye muri ubu butumwa byagiraga b’iti: “Natumiye Matovu Aloysious Kizza na Abbey Musinguzi, tuzaganira mu bihe binyuranye, kandi nzaba niteguye kubabonera aho baba ndetse n’ibizabatunga mu gihe cy’iminsi ine bazaba bari hano.”

Polisi y’igihugu cya Uganda yo yavugaga ko uyu muhanzikazi atarafite impapuro zuzuye zo kuba ndetse no gutaramira mu gihugu cya Uganda.

Chaka Chaka winubiye gusubizwa iwabo ikubagahu, yavuze ko batigeze banamuha itike yo mu rwego rwiyubashye (Business Class ticket), bapfuye kumushyira mu ndege gusa.

Gusa byinshi mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Uganda, byavugaga ko impamvu nyamukuru yatumye asubizwa muri Afurika y’Epfo ikubagahu aruko yari yahuye na Bobi Wine uri mu barwanya ubutegetsi bwa Uganda.
Bobi Wine asanzwe ari inshuti yakadasohoka ya Yvonne Chaka Chaka

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO