Abafite amafaranga barakimara Cristiano Ronaldo ntabwo akishimira indege ye ndetse yiyemeje kuyigurisha bitewe n’impamvu isekeje

Nyuma yo kugwiza amafaranga Cristiano Ronaldo Dos Santos Aveiro uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko yashyize ku isoko indege ye ya miliyoni 20 z’ama pound kuko ngo itakimunyura dore ko avuga ko ari ntoya cyane.

Uyu mugabo kuri ubu akinira ikipe ya Manchester United ndetse bwa mbere yaguze iyi ndege mu mwaka wa 2015 ubwo yakiniraga ikipe ya Real Madrid

Iyi ndege yitwa Gulfstream G200 ya kizigenza Cristiano Ronaldo yakunze kuyikoresha mu buryo butandukanye akayifashisha mu gihe cy’ibiruhuko ndetse yakunze kuyitemberanamo n’umugore we Georgina Rodriguez hamwe n’abana babo.

Uyu rutahizamu kandi yakoreshaga cyane iyi rutema ikirere ubwo yabaga yerekeje ku ivuko muri Portugal ndetse urugendo rwabaga rworoshye kubera uburyo iyi ndege ifite umuvuduko uhambaye.

Nubwo indege ishobora gutwara hagati y’abantu umunani kugeza ku icumi, CR7 uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko arashaka kugura indege nini kandi nziza cyane kurusha iyi.

Iyo bibaye ngombwa ko Cristiano Ronaldo akodesha iyi ndege ashobora kuyikoresha ku biciro biri hagati y’ibihumbi 5000-8500 by’amapawundi ku isaha.

Bivugwa ko kandi iyi ndege ya kizigenza Cristiano Ronaldo iri muri nkeya zakozwe ku isi kuko bivugwa ko hariho ubwoko bw’izi ndege bugera kuri 250 gusa ku isi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO