Ba gafotozi 7 b’Abanyarwanda bitabiriye imurika ry’amafoto mpuzamahanga riri kubera I Kigali

Abakora umwuga wo gufotora mu Rwanda bagera kuri barindwi bitabiriye imurika ry’amafoto mpuzamahanga riri kubera mu mujyi wa Kigali bagirana ibiganiro n’abandi bahaje bavuye mu bihugu bitandukanye.

Uyu muhango wo kumurika amafoto wabaye taliki ya 10 Kamena 2021. Gutangiza ku mugaragaro uwo munsi byatangijwe n’uhagarariye Ubuholandi Bwana Matthijs Wolters ndetse n’ukuriye umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi Bwana Nicola Bellomo n’Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Bwana Rubingisa Pudence.

Mu magambo abo bayobozi bose bashimiye abafotozi ba banyarwanda cyane Nkinzingabo Jacques umaze igihe ategura amamurikagurisha y’amafoto hano mu Rwanda, uruhare yagize rwo gukomeza guteza imbere umwuga wo gufotora amazemo igihe kinini, aho yagiye ahuriza hamwe abafotozi batandukanye ba hano mu Rwanda akabereka uko bashobora kubyaza umusaruro umwuga wabo wo gufotora.

Iri murika rirerekana ibyavuye mu irushanwa rya 64 ry’amafoto meza yakoreshwejwe mu itangazamakuru.

Iri rushanwa rihemba abafotozi b’umwuga bafashe amafoto meza yagize uruhare mu guteza imbere itangazamakuru ry’amashusho umwaka ushize.

Uyu mwaka abafotozi babigize umwuga ibihumbi 4 315 bavuye mu bihugu 130 bazanye amafoto ibihumbi 74 470.

Inkuzu z’amashusho zihabwa amanota hakurikijwe impamo yazo, kutabogama no kugaragaza isura nyayo y’isi dutuye.

Abarushanwa bagendera ku mategeko mbonezamwuga kandi amafoto atsinzwe agakorerwa igenzura ryimbitse harebwa niba aho yafatiwe ariho koko.

Itsinda ry’abakemurampaka rigizwe n’abafotozi b’umwuga baturutse kw’isi hose nibo bahitamo amafoto yarushije ayandi ubwiza.

Ikindi abantu batazi kuri iri rushanwa rihuriza hamwe abafotozi b’umwuga bakora amafoto yo gukoresha mu nkuru ni uko abagize itsinda ry’abakemurampaka bahinduka buri mwaka, kandi nta sano bagirana na Press Photo Foundation.

Tubamenyeshe ko iri murika ryateguwe n’ambassade y’abaholandi mu Rwanda ku bufatanye n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi n’umujyi wa Kigali, rikaba ryaritabiriwe n’abafotozi b’umwuga 7 b’abanyarwanda aribo: "Jacques Nkizingabo, Muzogeye Plaisir, Cyrille Ndegeya, Alice kayibanda, Gadi Habumugisha na Keza Tracy."

Amafoto : Nsanzabera Jean Paul

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO