Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’Ubudage ndetse akaba ngenderwaho no mu ikipe ya Bayern Munich ariwe Manuel Neuer yagize ikibazo cy’imvune nyuma yo gukina umukino wo kunyerera ku rubura.
Manuel Neuer w’imyaka 36 y’amavuko nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’isi yahise ajya gukina imikino ya Ski ariko yaje kunyerera nabi ku rubura ukuguru kwe kuravunika.
Nyuma yo kuvunika uyu mugabo yanditse ku mbuga nkoranyambaga, agira ati: ’basore, icyo navuga nuko impera z’umwaka zakabaye zagenze neza.
’Mu gihe nagerageje kuruhura umutwe ndi gukina skii, nagize imvune y’ukuguru. Kubagwa ejo byagenze neza.
Ndashimira cyane abaganga! Ariko, birababaje kumenya ko umwaka w’imikino turimo warangiye kuri njye. Mwiyiteho! Manuel wanyu. ’
Umunyezamu Manuel Neuer yavunitse ukuguru ubwo yakinaga umukino wo kunyerera ku rubura.