Abagabo bararutanwa umutoza wa Sénegal Aliou Cissé ahishuye umukinnyi w’Amavubi wamwemeje kubera ubuhanga bwe

Aliou Cisse utoza ikipe ya Senegal yamaze gutangaza ko yatangariye ubuhanga bw’umuzamu Kwizera Olivier bakunze kwita (Gishweka),uyu mutoza yahamije ko uyu mukinnyi akwiye gukina I Burayi.

Ubwo yaganiraga na Canal+ uyu mutoza utoza intare za Senegal yatangaje ko uyu mukinnyi usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports akwiye kuba akina muri imwe mu makipe akomeye cyane I Burayi.

Uyu mutoza yatangaje ko umukino bakinnye n’amavubi wari ukomeye ndetse ahamya ko kuva ku munota wa mbere kugeza kuwa nyuma bakomeje kugorwa n’umuzamu Olivier Kwizera dore ko uyu mutoza yatangaje ko afite ubuhanga budasanzwe.

Uyu mutoza wa Senegal yavuze ko Amavubi yabashije kugerageza kwihagararaho akerekana ko atari agafu k’imvugwarimwe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO