Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Ubufaransa ntabwo bavuze rumwe ubwo Perezida Macron yafataga iyihuse akajya kureba umukino w’Ubufaransa na Morocco

Ubwo ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Les Bleus yari igiye gukina n’ikipe y’igihugu ya Morocco Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yafashe indege byihuse maze ajya gushyigikira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ndetse biteza kutumvikana hagati y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Ubufaransa aho bamwe bavugaga ko badakwiye.

Nubwo ibyo Macro yakoze byo kujya gushyigikira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa hari ababirwanyije hari n’abandi batangaje ko ntacyo bitwaye kubona umukuru w’igihugu ajya gushyigikira ikipe yabo.

Uyu mukino Emmanuel Macron yitabiriye warangiye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa itsinze ikipe y’igihugu ya Morocco ibitego 2 -0 maze iyi kipe ihita yisanga ku mukino wa nyuma aho igomba gukina n’ikipe y’igihugu ya Argentine.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO