Abagize itsinda Carol Sound Band bagaragaje ubuhanga buhanitse mu ruvangitirane rw’indirimbo bikora ku mitima y’abakunzi ba Genesis Tv

Itsinda Carol Sound Band rigizwe n’ingeri zitandukanye z’abanyempano haba mu kuririmba ndetse no gucuranga umuziki ndetse mu gukomatanya ibi byose byatumye bagaragaza ubuhanga buhanitse mu byo bakora.
Ubwo genesisbizz yaganiraga n’umuvugizi w’iri tsinda witwa Nzikwinkunda Esther yatangiye avuga ko iri tsinda ryatangiye mu kwezi kwa Mutarama muri uyu mwaka wa 2022,ndetse ngo kwihuza kwabo byagize akamaro gakomeye cyane ugereranyije no gukora buri muntu ku giti cye.
Mu Kiganiro Esther Nzikwinkunda yahaye Genesisbizz yagize ati:Mu byukuri kwihuza kwacu bifite akamaro gakomeye kuko tubasha kuzamurana no gufashanya mubyo dukora ndetse aho umwe akosheje undi aramuzamura kuburyo aho umwe akosheje undi amuba hafi akamwuzuza.
Esther kandi yakomeje avuga ko hari uburyo bakoresha butandukanye bityo bikabafasha kurushaho kuba ibyogere harimo kuririmba mu birori bitandukanye haba mu bukwe n’ahandi hatandukanye hahurira imbaga nyamwinshi iba ikeneye ibyishimo cyane cyane umuziki.
Umuhanzikazi Eshter yatangaje ko we na bagenzi be bagize itsinda Carol Sounds Band bafite inzozi zikomeye cyane zo gutuma umuziki wabo ubasha kuva ku rwego rumwe ukagera ku rundi cyane cyane umuziki wabo ukagera hanze y’imbibi z’u Rwanda.
Abazwa ibibazo bibabangamira mu muziki bakora Esther yatangaje ko bahura n’imbogamizi z’abantu bataramenya neza agaciro k’umuziki kuburyo usanga hari nk’abantu batabasha kubaha amafaranga bakwiye bijyanye nuko baba batazi agaciro k’umuziki.
Umuhanzikazi Esther amazina nyakuri ye yahawe n’ababyeyi yitwa Esther nzikwinkunda kuri ubu atuye mu Murenge wa Kimisagara ho mu Mujyi wa Kigali ndetse afite imyaka 21 y’amavuko.
Mu butumwa uyu muhanzikazi yageneye abanyempano yabashije kubibutsa ko mu byo bakora byose badakwiye gucika intege ndetse abibutsa ko ari uguhora bakora cyane kugirangpo bagere ku nzozi zabo biyemeje.
Umuhanzikazi Esther Nzikwinkunda ni umwe mu bagaragaje ubuhanga buhanitse ari kumwe na bagenzi be bagize itsinda Carol Sound Band
Itsinda Carol Sound Band ni itsinda rishyira hamwe bakabasha gushyigikirana kugirango bazamurane mu muziki Nyarwanda.