Abagizi ba nabi barashe ku nzu y’ubucuruzi y’umuryango wa Lionel Messi ndetse nawe bamusigira ubutumwa buteye inkeke

Rurangiranwa ukinira ikipe ya Paris Saint Germain ndetse akaba na Kapiteni wa Argentine Lionel Messi yakiriye ubutumwa bugufi buteye inkeke nyuma y’aho ababumwoherereje bari bitwaje intwaro ubwo bari bamaze gutera iduka ry’umugore we.

Aba bateye inzu y’ubucuruzi ya Antonella Rocuzzo usanzwe ari umugore wa Lionel Messi bafashwe na Camera ubwo barimo gusatira iri duka riherereye muri Rosario kwa Lionel Messi.

Aba bagabo bivugwa ko bari babiri ndetse bagaragaye barasa hejuru y’inzu y’iri duka hamwe no mu madirishya ndetse ikinyamakuru kitwa Goal.com cyatangaje ko aba bagizi ba nabi barashe amasasu agera kuri 14.

Aba bagizi ba nabi byatangajwe ko basigiye ubutumwa Lionel Messi bugira buti: "Lionel Messi turagutegereje tuzakwitaho.

Aba bagabo bakoze iki gikorwa ngo bashakaga kwambura amafaranga umuryango wa Lionel Messi, ariko birangira bidakunze neza ndetse ibi byabaye mu gitondo cyo ku munsi w’ejo kuwa kane.

Kugeza aka kanya ntabwo hari hamenyekana impamvu aba bagizi ba nabi batangiye iterabwoba kuri Lionel Messi n’umuryango we.


Abagizi ba nabi barashe ku nzu y’ubucuruzi y’umugore wa Lionel Messi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO