BURUNDI:Umunyegori w’intamba mu rugamba yaraye akoze amateka mumurwi wiwe wa...
- 16/03/2023 saa 10:07
Mu myaka igera kuri 15 umuziki nyarwanda wahinduye isura utera imbere; habayemo abahanzi benshi bakunzwe hano mu Rwanda bafite umwihariko wo kuririmba indirimbo z’urukundo bikabahesha gukundwa na benshi ariko bikaba bigoye kuba wamenya uko bahagaze mu rukundo rwabo kuko iteka usanga ibijyanye n’urukundo baririmba batajya babigaragaza cyane cyane mu itangazamakuru.
Nyuma yo kubisabwa n’abasomyi ba Genesisbiz twifuje kubagezaho urutonde rw’abahanzi batanu ba bahungu mu Rwanda baririmba indirimbo nyinshi zingajemo amagambo y’urukundo ariko udashobora kumenya niba bafite abakunzi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zabo badashobora kugaragaza aho bahagaze mu rukundo .
1. Andy Bumuntu
Umuhanzi Kayigi Andy Dick Fred ni umwe mu bahanzi nyarwanda dufite baririmba indirimbo z’urukundo zituma yigarurira imitima ya benshi mu gitsina gore , uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo nka Valentine, On Fire , Mine ,Fenty ,You and I n’izindi.
Andy Bumuntu nubwo aririmba indirimbo nyinshi z’urukundo ariko akaba ari umwe mu basoe badakunze kuvugwa cyane kubijyaye n’imibanire n’abakobwa mu mwaka wa 2019 higeze kuvugwa inkuru ko yatandukanye n’umukunzi we nubwo batavuze amazina ye . kugeza ubu uyu musore akunze kumvikana avuga ko nta mukunzi afite gusa agashimangira ko igihe azamubona atazazuyaza azahita ashinga urugo .
2. King James
Ruhumuliza James Uyu musore watangiye umuziki ahagana mu 2009 ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite indirimbo nyinshi z’urukundo zikunda kwifashishwa mu birori bitandukanye by’abakundana, yigaruriye imitima y’igitsina gore kubera ijwi ryuje ubuhanga binyuze mu ndirimbo ze nka Ndagukunda ,Uri mwiza,Agatimatima ,Ndagukumbuye ,Poupette ni zindi nyinshi .
King James ni umwe mu bahanzi nyarwanda badakunze kuvugwa mu itangazamakuru mu bijyanye n’urukundo nkuko nawe ubwe haba ku mbuga nkoranyambaga atajya abigaragaza kandi kenshi iyo abibajijwe abica ku ruhande akavuga ko nta mukunzi afite .
3. Juno Kizingenza
Juno Kizigenza ni umusore ukiri muto mu muziki nyarwanda kuko nta gihe kinini amaze awukora akomeje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze nka Away .My Formula ,Please me ni zindi nyinshi .
Uyu musore mu minsi ishize yavuzwe mu rukundo n’umuhanzikazi Ariel Wayz bagaragaye basomana mu ndirimbo yabo Away ariko mu biganiro byinshi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga akunze kugaragaza ko nta mukunzi afite.
4. Mike Kayihura
Mike Kayihura n’umusore ushingye muremure w’ubwanwa bwinshi, yinjiye mu muziki mu myaka mike ishize ariko kubera ubuhanga bwe n’uburyo aririmbamo byatumye yigarurira imitima ya benshi cyane cyane abakobwa .
Uyu musore wakunzwe mu ndirimbo nka Trust me , Anytime ,Zuba ,Tuza n’izindi nyinshi nubwo afite igikundiro uyu musore mu biganiro bye ndetse na handi hose washaka makuru ye ku bijyanye n’urukundo nta nahamwe ajya atangaza ko afite umukunzi kandi ni bintu binagoranye nubwo kenshi agaragara ashagawe n’abakobwa beza cyane bafite ikimero gitangaje .
5. Confy
Umuhanzi Confy ni umwe mu bahanzi bakizamuka ukunzwe cyane n’urubyiruko cyane cyane abakobwa kubera ijwi rye yamenyekanye mu ndirimbo Jowana,Shenge ,Bae ,Shenge ni zindi zigajemo amagambo yuzuyemo imitoma .
Nubwo akomeje kwigaragagaza cyane mu ndirimbo z’urukundo iyo ukurikiranye usanga ari umwe mu bahanzi bakizamuka bakunzwe n’inkumi ariko amakuru menshi ajya hanze avuga ko uyu musore nta mukunzi afite .
Muri iyi nkuru dukoze batanu gusa ariko urutonde ni rurerure cyane ndetse harimo n’abahanzikazi nabo bakora indirimbo zirimo amagambo mesnhi y’urukundo ariko batajya bagaragaza abasore bihebeye kandi udashobora no kubabona basohokanye nabo .