Abahanzi Nyarwanda bagiriwe ikizere na Leta ikabaha akazi

Kumva ko umuhanzi yinjiye muri Politike ni ibintu bimaze kumenyerwa cyane mu bihugu bitandukanye ku Isi. No mu Rwanda bamwe basigaye bagirirwa ikizere bagahabwa inshingano runaka mu bigo binyuranye bya Leta.

Twahisemo kubagezaho bamwe mu bahanzi Nyarwanda bagiriwe ikizere na Leta bagahabwamo akazi. Abiganjemo ni abakoze umuziki guhera mu myaka yo ha mbere bibanda ku njyana ya Gakondo.

Mu bashya bagezweho kuri ubu ugaragaramo ni Tom Close…Undi watangaje ko yifuza kuzaba umudepite ni Niyibikora Safi Madiba na n’ubu aracyahamya ko ubutaha ni habaho amatora yabo nawe aziyamamaza.

Bamporiki Edourd

Bamporiki ni umuhanzi w’umukinnyi w’amafilime n’amakinamico yamenyekanye cyane muri filime ze yagiye akora harimo iyitwa ‘Long Coat’ n’izindi. Ku bakunzi b’Ikinamico urunana ho azwi nka Kideyo. Muri Leta amaze gukora mu myanya itandukanye harimo kuba yarabaye umudepite, na umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu.

Umwaka ushize wa 2019 yahinduriwe umwanya na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda agirwa umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco.

Tom Close

Dr Muyombo Thomas wamenyekanye ku mazina ya ‘Tom Close’ mu buhanzi na we ni umwe mu banyamuziki bagiriwe ikizere agahabwa akazi ko gukorera ibigo bya Leta.
Ni umuganga w’umwuga kuko yize mu ishami ry’ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda, asoza amasomo ye ari dogiteri ‘Medecin Generaliste’.

Muri 2019 yagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Intore Masamba

Masamba Intore ni umuhanzi w’umunyabigwi muri Muzika Nyarwanda, azwi mu ndirimbo nk ‘Kanjogera, Wirira, Ziravumera n’izindi nyinshi’.

Ni umuhanzi ukunze kugaragara mu bitaramo bitegurwa na Leta cyane ndetse no gufasha abakiri bato gusigasira umuziki wa Gakondo.

Ibikorwa bye byatumye agirirwa ikizere agirwa ‘Umutozo w’itorero ndangamuco’ ku rwego rw’igihugu.

Mariya Yohana

Mukankuranga Marie Jeanne uzwi ku izina rya Maria Yohana ni we waririmbye indirimbo “Insinzi” yakunzwe cyane.

Uyu mubyeyi uvuka mu karere ka Ngoma ‘Ku cyasemakamba’ akorera muri Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko, akora mu Ishami ry’Umuco akaba n’Umutoza w’Itorero ry’Igihugu Urukerereza.

Muyango

Muyango na we ni umwe mu bahanzi bakora umuziki wa Gakondo, azwi mu ndirimmbo nka ‘Sabizeze, Inkumburwa, Musaniwabo, Karame uwangabiye’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bagiriwe ikizere ahabwa inshingano mu itorero ry’igihugu Urukerereza.

Alain Mukurarinda

Umushinjacyaha akaba n’umuvugizi w’ubushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, yasabye guhagarika akazi mu gihe kitazwi kugirango ajye kwita ku muryango we uba mu Buholandi.

Mukurarinda yageze mu kazi k’ubushinjacyaha mu mwaka wa 2002 akorera mu bushinjacyaha bw’urukiko rw’ubujurire i Kigali, muri 2004 habayeho ivugururwa ry’ubutabera akomereza mu rukiko rwa Nyamirambo, Gasabo na Rwamagana.

Muri 2008 yagarutse i Kigali nyuma y’imyaka ibiri aba umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu ariko kazi yafatanyaga no kuba umuvugizi w’ubushinjacyaha.

Nyuma yaje gusezera kuri aka kazi avuga ko agiye kwita ku muryango we wabaga mu Buholandi icyo gihe.

Mu bandi bahanzi bazwi, hari abatorewe kuba abadepite muri aka karere harimo nka Jaguar wo muri Kenya, Professor Jay Depite uhagarariye agace ka Mikumi ko mu Ntara ya Morogoro, Joseph Mbilinyi [Sugu], umwe mu batangije Hip Hop muri Tanzania ndetse na Bobi Wine wo muri Uganda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO