Chris Brown yisanze agomba kwishyura akayabo k’amafaranga nyuma yo kwerekana...
- 31/01/2023 saa 12:56
Hateguwe igitaramo kizahuriramo abahanzi batandukanye aho biteganyijwe ko bazakorera igitaramo mu karere ka Rubavu kuri stade Umuganda mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwinjira mu mwaka mushya wa 2023.
Abahanzi batandukanye barimo Orchestre Impala,Bull Dogg,Senderi Hit,Ariel Wayz n’abandi batandukanye bagiye gutaramira mu Karere ka Rubavu aho biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuwa 31 Ukuboza mu mwaka wa 2022.
Iki gitaramo biteganyijwe ko kizabera kuri stade y’umupira w’amaguru iherereye mu karere ka Rubavu yitwa Stade umuganda isanzwe ikinirwaho imikino itandukanye ya shampiyona y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko kwinjira muri iki gitaramo ku munyeshuri ufite ikarita y’ishuri agomba kuzishyura amafaranga 1000 Frw n’aho abandi basigaye bagomba kwishyurwa 2000 Frw ahasanzwe ndetse mu myanya ya VIP ni amafaranga 5,000 Frw ndetse 10,000 Frw.