Abahanzi Nyarwanda mu cyiciro cyihariye mu bihembo bya Hipipo Awards

Ibihembo bya HiPipo awards byashyize abahanzi b’abanyarwanda mu cyiciro cy’abo gusa cyihariye mu guhatanira ibi bihembo ku nshuro ya cyenda.

Ibi ni ibihembo bisanzwe bitangirwa mu gihugu cya Uganda, aho muri uyu mwaka hinjiyemo ibyiciro bitari bimenyerewe cyane muri Afurika birimo 20 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse no mu Majyaruguru y’uyu mugabane.

Abahanzi bo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba bahawe rugari cyane, dore ko Eddy Kenzo ariwe uyoboye urutonde rw’abahataniye ibi bihembo mu byiciro bigera ku icumi.

Umuyobozi w’ibi bihembo Innocent Kawooya, yagize ati: “uwashyizwe muri ibi bihembo ni uwakoze cyane, ubu iki ni igihe cy’abafana ba muzika aho bari hose batora bifashishije imbugankoranyambaga cyangwa se kuri website ya HiPipo kugeza ku itariki 14 Werurwe 2020.”

Kawooya yongeyeho ko bashishikariza abahanzi kubwira abafana babo kubatora kuko uzatsinda azaba ari uwagize amanota menshi.

Mu byiciro bisaga mirongo 37 biri muri iri rushanwa, abanyarwanda baza imbere mu cyiciro kirenze kimwe ni The Ben ndetse na Deejay Pius bari mu cyiciro cya ‘East Africa Super Hit’ ndetse n’icyiciro cya ‘Rwanda Best Act’.

Dore ibyiciro birimo abanyarwanda muri ibi bihembo bya Hipipo Awards:

East Africa Super Hit
i. Big Tril – Parte After Parte (Uganda)
ii. Deejay Pius – HOMBA HOMBOKA (High Heels) (Rwanda)
iii. Diamond Platnumz – The One (Tanzania)
iv. Harmonize ‘Uno’ (Tanzania)
v. Rayvanny Ft Diamond Platnumz – Tetema (Tanzania)
vi. Sailors – Wamlambez (Kenya)
vii. Sauti Sol ‘Extravaganza’ Feat. Bensoul, Nviiri, Crystal Asige & Kaskazini (Kenya)
viii. The Ben – Vazi (Rwanda)
ix. Vanessa Mdee – That’s For Me Ft. Distruction Boyz, Dj Tira, Prince Bulo (Tanzania)
x. Willy Paul Ft Rayvanny – Mmmh (Kenya)

Rwanda Best Act
i. Amalon – Byakubaho
ii. Andy Bumuntu – On Fire
iii. Bruce Melodie – Katerina
iv. Butera Knowless – Day To Day
v. Deejay Pius – Homba Homboka (High Heels)
vi. King James – Igitekerezo
vii. Meddy – All Night
viii. Nari High – The Mane All Stars
ix. The Ben – Naremeye

Ibi bihembo bya HiPipo bizatangwa kuwa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, mu cyumba cya Victoria Hall muri Hotel ya Serena iri I Kampala.
Deejay Pius ni umwe mu bagaragara mu byiciro byinshi muri ibi bihembo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO