Bishyize hamwe bakora indirimbo yitwa ‘Urangora’ ivuga ku bashakanye

Itsinda ry’abahanzi Teddy Fro na Dedino Kinubi rigizwe n’abasore babiri bamenyekanye mu ndirimbo nka Bye, Piano woman, Rumwe bakoranye na Papa cyangwe, Gaga Gugu nyuma y’igihe kinini batigaragaza bagarukanye indirimbo yabo nshya bise Urangora .

Aba basore byatangiye umuziki mu mwaka ushize wa 2020 nyuma yo gukora izo ndirimbo zose bafashe umwanzuro wo kugenda bagakora ku mishinga yabo myinshi irimo uwo bari gutegura wo gushyira hanze EP yabo ya Mbere aho bari gukoranao na bamwe mu bahanzi bakomeye ba hano mu Gihugu .

Teddy Fro na Dedino Kinubi batangarije Genesisbizz ko nyuma yo gukora indirimbo zabo zigera kuri 5 ubu bari gukora cyane kugira bamenyekanishe ibihangano byabo .

Bagize bati “ Nyuma y’umwaka utoroshye tumaze muri Muzika ubu turangajwe imbere no gukora cyane kugira tugeze umuziki wacu hakurya y’imipaka."

Babajijwe ku ndirimbo yabo nshya bashyize hanze bise “ Urangora “Teddy Fro na Dedino Kinubi badutangarije ko ari indirimbo bakoze bashaka gutanga ubutumwa burimo kudacana inyuma ku bakundana ndetse no kwihanganira ku bashakanye mu gihe umwe yagize ikibazo cyatuma atabasha kuzuza inshingano z’urugo harimo Gutera akabariro.

Iyi ndirimbo nshya bashyize hanze yasohokanye amajwi n’amashusho aho amajwi yayo yakozwe na Producer Captain P mu gihe Amajwi yatunganijwe na Harrdwell Visual.


Nshimirimana Didier Aka Dedino Kinubi


Ntizazukwigira Guy Teddy uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Teddy Fro

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO