Abahanzi bagiye kwigishwa uko bamenyekanisha ibihangano binyuze mu ikoranabuhanga

  • by
  • 23/09/2020 saa 09:38

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ku bufatanye na Imbuto Foundation bateguye amahugurwa y’abahanzi mukongera ubumenyi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kwiyandikisha ku bahanzi byatangiye taliki ya 22 Nzeri 2020 bikaba biteganyijwe ko bizamara ibyumweru bibiri.

Muri ayo mahugurwa kandi hanateguwe uburyo bwo gufasha abahanzi mukubona aho gukorera ubushakashatsi no kumenyekanisha ibihangano byabo hifashishijwe ikoranabuhanga (Arts working Space) binyuze muri National Museums.

Ibyiciro by’ubuhanzi birebwa n’iyi gahunda ni ibibarizwa muri Federasiyo y’abahanzi, Federasiyo ya filime, Abahurira mu mideli n’ibirungo by’ubwiza, imbyino za gakondo hamwe n’amakinamico.

Iyi gahunda igizwe n’ibyiciro bitatu by’ingenzi ari byo:

Ikigega cya miliyoni magana atatu (300,000,000 Rwf) kizatera inkunga imishinga y’ubuhanzi y’ibigo cyangwa abahanzi ku giti cyabo ibyara inyungu ndetse ikanafasha guha ubumenyi abandi bahanzi;

Gushyirirwaho ahantu rusange n’ibikoresho abahanzi bajya bakoresha ndetse n’amahugurwa bizakoreshwa nta kiguzi; Ubukangurambaga bushishikariza Abanyarwanda kumenya, gukunda no gukoresha ibihangano byakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda).

Binyuze muri iyi gahunda yo kuzahura inganda ndangamuco, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’abafatanyabikorwa bayo, bafite intego yo guhugura abahanzi 300 hagamijwe kubongerera ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gucuruza serivisi n’ibihangano bitandukanye, hamwe no guteza imbere ubucuruzi bukorerwa kuri internet mu Rwanda.

Abahanzi ubu bashyiriweho ahantu ho gukorera mu ngoro ndangamurage z’igihugu mu turere dutandukanye, aho baba bafite internet n’aho gucururiza ibihangano byabo nta kiguzi bibasabye.

Iyi gahunda izabera mu ingoro ndangamurage ya Kanombe, iya Huye hamwe n’indi ya Karongi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO