Abahanzi 10 bakizamuka bahuriye mu ndirimbo imwe

Inzu ifasha abahanzi ya Ladies Empire yashinzwe n’umuraperikazi Oda Paccy yakoze indirimbo yitwa ‘Ndaryohewe’ bifatanya n’abahanzi bakizamuka ariko batanga icyizere ku hazaza mu muziki Nyarwanda.

Ndaryohewe ni indirimbo y’urukundo irimo abahanzi icumi aribo “Alto, Kevin Skaa, Ruti Joel, France, Ariel Wyz, Victor Rukotana, Umutoni Milly, Yvanny Mpano, Mozzy Yembaboy na Mbanda Calvin.”

Iyi ndirimbo ngo ni igitekerezo cya Alex Muyoboke usigaye akurikirana inyungu za Ladies Empire.

Oda Paccy aganira na Genesisbizz yagize ati “ Iyi ndirimbo yakozwe ku gitekerezo cya Muyoboke Alex nkureberera inyungu za Company yasanze uyu mushinga ukozwe byaba byiza .

Ni umusanzu twaba dutanze ku muziki wacu mu rwego rwo kuzamura impano nshya, hari abana benshi bazi kuririmba kubahuriza hamwe twasanze ari iby’ingenzi.”
Mu kubahitamo bagiye bakurikiza ubuhanga bwa buri umwe ngo nta kindi kidasanzwe kuko usanga buri umwe aririmba ukwe kandi byihariye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO