Abahanzi bambariye kuzacana umucyo muri Tour Du Rwanda 2020

Abahanzi bambariye kuzacana umucyo mu bitaramo bizasusurutsa irushanwa ry’amagare ku nshuro yabyo ya kane, byiswe ‘Tour Du Rwanda Concerts 2020’.

Ibi bitaramo bigiye kuba ku nshuro ya kane, byatangiye kubera muri aya marushanwa y’isiganwa ry’amagare kuva mu mwaka wa 2017.

Genesisbizz yegereye Ishimwe Clement uri mu bategura ibi bitaramo bizabera muri Tour Du Rwanda y’uyu mwaka maze adutangariza ko abahanzi bazitabira ibi bitaramo ari King james, Butera Knowles, Bruce Melody, Bull Dogg, Igor Mabano, Davis D, Nel Ngabo ndetse n’abandi banyamahanga barimo Rob Drabkin na S-Wrap.

Yagize ati: “Tuzakora ibitaramo bitatu, bizakorerwa mu karere ka Rubavu, Musanze ndetse no mu mujyi wa Kigali, aho biba bigamije gususurutsa Tour Du Rwanda.”

Akomeza avuga ko aho basanzwe babikorera haba n’ubundi hari bunyure amasiganwa y’amagare bityo bigakorwa mu rwego rwo gususurutsa abitabiriye kureba aya masiganwa.

Uretse kuririmbira abazitabira kureba aya masiganwa y’amagare, hazanakorwa igikorwa cyo kwipimisha virusi itera SIDA, gusuzuma indwara zinyuranye ku buntu, ndetse banahabwe izindi serivisi zijyanye n’ubuzima.

Ibi bitaramo bizahera mu karere ka Rubavu tariki ya 26 Gashyantare kuri Kivu beach hafi ya Serena, bikomereze mu karere ka Musanze tariki 27 Gashyantare kuri stade Ubworoherane, ubundi bisorezwe mu mujyi wa Kigali tariki 29 Gashyantare 2020 muri Carfreezone.

Ibi bitaramo byose bizajya bitangira ku isaha ya saa cyenda z’amanywa, kwinjira bikaba ari ubuntu muri ibyo bitaramo byose bizasusurutsa abareba Tour Du Rwanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO