Ibanga ryafasha abahanzi bakarushaho kubyaza umusaruro ibihangano byabo

Abahanzi baributswa ko hari uburyo barushaho kubyaza umusaruro ibihangano byabo bakarushaho gutera imbere no guteza imbere igihugu cyabo. Ubwo buryo bukubiye mu Gitabo cyanditswe mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, kitwa “Marketing Strategies for the Promotion of Cultural and Creative Industries in Rwanda” cyanditswe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, (RALC).

Abahanzi b’Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye bakora ibihangano byiza ndetse bishobora gukundwa na buri wese wabyumva, wabireba cyangwa wabisoma ariko ntibimenyekane ku isoko ryagutse ryo mu Rwanda no mu mahanga.

Ibi bituma abahanzi b’Abanyarwanda badakura umusaruro ukwiye mu bihangano byabo bikanatuma na bo ubwabo badatera imbere cyangwa ngo bateze imbere igihugu cyabo mu buryo bukwiye.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yashyize hanze igitabo gikubiyemo uburyo abahanzi b’Abanyarwanda bashobora kwigobotora ibi bibazo byose.

Iki gitabo kitwa “Marketing Strategies for the Promotion of Cultural and Creative Industries in Rwanda”, kigaruka ku bibazo byihariye bya buri kiciro cy’ubuhanzi mu Rwanda ndetse n’uburyo abahanzi bashobora kubivamo bakarushaho gukamirwa n’ibihangano byabo.

Ni igitabo cyuzuye impanuro zafasha abahanzi mu byiciro binyuranye gukarishya ubumenyi bwo kurushaho kubyaza umusaruro ibihangano byabo byaba ibyo muri Muzika, Sinema, Ubugeni n’Ubukorikori, Ikinamico, Urwenya, Imbyino, Ubwiza n’Imideri, Ubwanditsi ndetse n’Ubusizi.

Iki gitabo cyanditswe ku bufatanye n’impuguke mu by’Ubukungu, kinagaruka ku ngamba zo gushakira isoko ibikorwa by’ubuhanzi mu Rwanda bikarushaho kubyara umusaruro wafasha abahanzi kuva ku rwego rumwe bakagera ku rundi.

Niyomugaba Jonathan umukozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco avuga ko iki gitabo ari nk’imfashanyigisho ikwiye kwifashishwa n’abahanzi kugira ngo bahange ibihangano bibyara inyungu.

Ati “Gikubiyemo ingamba zafasha umuhanzi gutekereza mu gihe ahanga, agatekereza abo ahangira, agatekereza isoko kuko hari igihe usanga umuhanzi ahanga ibimurimo n’amarangamutima ye, ariko ntatekereze abo ahangira cyangwa abazabigura, ese bizakundwa bite? Ese bizinjiza? Iki gitabo kirasubiza ibi bibazo byose.”

Avuga ko muri iki gitabo hakubiyemo n’uburyo umuhanzi yarushaho kumenyekanisha ibihangano bye ndetse n’uburyo ashyikirana n’abakunda ibihangano bye.

Ati “Ese iyo abantu bamaze kumukunda arekera aho cyangwa akomeza kubigarurira ku buryo batamucika.”

Avuga ko iki gitabo kireba abahanzi mu byiciro byose ku buryo abazakigenderaho bazaba binjiye mu rubuga rwo gucuruza ibihangano byabo kandi akaba ari bo bagena ikiguzi cyabyo.

Ati “Niba ari umunyamuzika, niba ari umunyasinema; turashaka kumujyana ku isoko ahinduke umucuruzi ave mu buhanzi, yego igihangano cyasohotse cyanwa ari kugitekereza atekereze nk’umucuruzi ave mu kuvuga ngo bazampa ayo bashaka, ahubwo acuruze ase nk’utegetse icyo agomba kubona mu gihangano ke.”

Avuga ko ku ruhande rwa Leta hari ubushake bwo gufasha abahanzi haba mu gushyiraho politiki zabateza imbere ndetse no kubatera inkunga mu buryo bw’ubushobozi.

Ati “Noneho igisigaye ni ugufatanya na ba bahanzi kugira ngo ubwo bushake bugaragazwa na gahunda za Leta buge mu ngiro habeho imikoranire.”

Niyomugaba avuga ko abahanzi b’Abanyarwanda nibagendera ku mpanuro zikubiye muri kiriya gitabo, bizabafasha guhanga ibihango by’umwimerere kandi bifite ireme ku buryo byo ubwabyo bizicuruza haba ku isoko ryo mu Rwanda, mu Karere ndetse no ku Isi hose.


Abahanzi bibukijwe ko hari uburyo bwinshi babyazamo umusaruro ibihangano byabo


Muri icyo gitabo hakubiyemo n’uburyo Abahanga imideli bamenyekanisha ibyo bakora

Source: Umuseke

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO