Abahanzi bazafasha Joeboy mu gitaramo cya Kigali Fiesta bagiye ahagaragara

East African Promoters yamaze gushyira hanze abahanzi b’Abanyarwanda bagomba gufasha umuhanzi Joeboy ukomoka muri Nigeria mu gutaramira abazitabira igitaramo cyiswe Kigali Fiesta Live Concert giteganyijwe kuba kuwa 03 Ukuboza 2022.
East African Promoters babinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram bashyize hanze abandi bahanzi bazifashishwa mu gitaramo cya Kigali Fiesta kizabera muri BK Arena aho abahanzi banyuranye bazafasha Joeboy ukomoka muri Nigeria.
Mu bahanzi bamaze kujya ahagaragara kugirango baziyambazwe harimo:Bruce Melodie , Christopher Muneza, Kenny Sol, Bwiza, Bushali na Chris Eazy.
kugeza ubu kwinjira muri iki gitaramo abantu basabwe kwishyura amatike hakiri kare kuko abazatinda bazishyura amafaranga y’ikirenga kuko kuri ubu kwishyura mbere itike ahasanzwe ni amafaranga 5.000 Frw naho mu myanya y’icyubahiro ni 15.000Frw (VIP) ndetse na 25.000 Frw muri (VVIP).