Abahanzi bazaririmba muri Kiss Summer Awards izitabirwa n’abafana bwa mbere

Abahanzi Nyarwanda bahataniye ibihembo muri Kiss Summer Awards bari mu batangajwe ko bazaririmba ku munsi wo gusoza iki gikorwa kizabera muri Kigali Arena imbere y’abafana babo.

Ibi byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo berekanaga uko umuhango wo gusoza iki gikorwa uzagenda ku munsi wo kuwa gatandatu taliki ya 23 Ukwakira 2021.

Abahanzi bazaririmba ni abahatanye mu cyiciro cy’indirimbo yakunzwe cyane. Abo bahanzi ni “Phil Peter, Social Mula, Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Gabiro the Guitar, Confy na Bruce Melodie.”

Uncle Austin umunyamakuru wa Kiss Fm waruyoboye iki kiganiro yavuze ko muri abo bahanzi hari undi wo hanze y’u Rwanda ushobora kuziyongeraho.

Ati “Ntabwo we twamuvuga aka kanya ni ukuzabatungura kuri uwo munsi.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni 10.000 Frw, 20.000 Frw na 30.000 Frw. Kuri aya mafaranga y’itike buri wese azaba yishyuriwe kwipimisha Covid-19 kugira ngo abashe kwinjira muri Kigali Arena nk’uko amabwiriza abiteganya.

Biteganyijwe ko imiryango izaba ifunguye guhera ku isaha ya saa sita z’amanywa ariko ibirori nyirizina bigatangira isaha ya saa kumi z’umugoroba.

Mu cyiciro cy’indirimbo zikunzwe hahatanye Igikwe ya Gabiro the Guitar na Confy; My vow ya Meddy; Katapila ya Bruce Melodie; Amata ya Phil Peter ft Social Mula na Away ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza.

Mu cyiciro cy’umuhanzi wakoze cyane harimo Social Mula, Juno Kizigenza, Butera Knowless, Meddy na Bruce Melodie.

Mu cyiciro cy’umuhanzi mushya (Best New Artist) harimo Papa Cyangwe, Dorcas na Vestine, Symphony Band, Niyo Bosco na Confy.

Icyiciro cya nyuma ni icy’aba producers bitwaye neza (Best producer) barimo Madebeats, Ayooo Rush, Element, Clement na Bob Pro.


Kwinjira muri Kiss summer awards ahamake ni ibihumbi 10


Austin yavuze ko bashobora kuzazana umuhanzi ukomeye utari uwo mu Rwanda


Abanyamakuru bitabiriye icyo kiganiro

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO