Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umuraperi Costa Tich abahanzi banyuranye bagaragaje uburyo bashegeshwe no gutakaza uyu muraperi nyuma yo kwitaba Imana aguye ku rubyiniro mu ijoro ryo kuwa 11 Werurwe 2023.
Abahanzi benshi bo muri Afurika bakundaga umuziki w’uyu muhahanzi bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwe ndetse bifashishije imbuga nkoranyambaga maze bakoresha utumenyetso twerekana akababaro bafite.
Umuhanzi Diamond Platnumz wakoranye indirimbo n’uyu muhanzi yashyize ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram ye maze ashyiraho utumenyetso twerekana amarira.
Umuhanzi Mboso kandi nawe yagaragaje ko yashegeshwe cyane n’urupfu rw’uyu muhanzi.
Umuhanzi Bruce Melodie nawe yakoresheje imbuga nkoranyambaga ze maze yandika amagambo agira ati":Uruhukire mu mahoro muvandimwe.
Costa Titch witabye Imana ku myaka 27 y’amavuko, ndetse uyu muhanzi yatangiye ari umubyinnyi icyakora nyuma yahindutse umuhanzi ukomeye.