Abahanzi bimuriye ibitaramo byabo kuri INSTAGRAM…Icyo babivugaho

Kuva hasohoka itangazo rya Minisitiri w’Intebe riburira abaturage kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda isaranganywa ry’icyorezo cya COVID-19, nta rujya n’uruza rw’abantu ruri mu mihanda. Nta n’ibikorwa by’umuziki ku ruhande rw’abahanzi birimo gukorwa. Ubu abahanzi baciye umuvuno wo gutaramira abakunzi babo bakoresheje urubuga rwa Instagram.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Werurwe, guhera i saa kumi n’ebyiri n’igice ‘18h30’ Jules Sentore yakoreye igitaramo kuri Instagram ye igihe gisaga iminota 45’.

Yakoze indirimbo zirenga 10 zirimo izo yagiye aheraho akiza mu mu muziki ndetse n’inshya. Mu ndirimbo yahereyeho zakunzwe cyane harimo ‘Umpe akanya’ na Udatsikira’.

Sentore yabwiye abakunzi be n’abakunda umuziki muri rusange, ko bakwiye kubahiriza gahunda ya leta yise ‘Guma mu rugo’, nabo nk’abahanzi batazatuma bicwa n’irungu.

“Mureke twubahirize gahunda ya leta ndetse ubwacu twikunde. Kuko Coronavirus ntabwo itoranya uwo ariwe wese yamufata ndetse ashobora no kuba yanabura ubuzima. Mureke twirinde rero!”.

Ibi bitangiye nyuma y’aho hatanzwe igihe cy’iminsi 14 cyo kuba abanyarwanda bose batava mu mago yabo hakoreshwa ijambo Guma mu rugo, kugira ngo icyorezo cya Coronavirus gicibwe intege zo gukomeza gukwirakwira mu baturage.

Jules yabwiye Genesis ko nk’abahanzi bakwiye gukora ibishoboka byose ntibatume abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki muri rusange babona igihe cyo kwitekerezaho cyane. Ahubwo ko bakwiye gufata umwanya wabo bakabamara irungu mu buryo bwose bushoboka.

Myuma yo gukorera icyo gitaramo kuri Instagram ye, yabaye umuhanzi wa gatatu nyuma ya Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bagikoreye kuri Youtube, ndetse na Bruce Melodie uherutse kujya muri studio akora indirimbo arinda ayishyira hanze ari kumwe n’abakunzi be kuri Instagram.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO