Abakeba!!Uwahoze muri Dream Boys yakoranye n’uwahoze muri Urban Boys

Nemeye Platini umwe mu bari bagize itsinda rya Dream Boys wiyise izina rya (P) kuri ubu yakoranye indirimbo na Safi Madiba wahoze aririmba mu itsinda rya Urban Boys yitwa ‘Fata amano’ izasohoka muri iki cyumweru.

Nemeye Platini umwe mu bari bagize itsinda rya Dream Boys yahuje imbaraga na mugenzi we Safi Madiba bakorana indirimbo bise ‘Fata amano’.

Platini aganira na Genesisbizz yavuze ko iyi ndirimbo ye na Safi izasohoka muri iki cyumweru ku munsi wo kuwa gatandatu.

Abagize Dream Boys kuri ubu nta numwe ushaka gutangaza byeruye ko yatandukanye na mugenzi we, gusa mu byukuri ni ibintu bimaze igihe nubwo bitigeze bijya mu itangazamakuru.

Ibyo Safi na Platini bakoze bitandukanye n’ibyakorwaga bakiri mu matsinda

Aba bombi ni abahanzi babaye mu matsinda yari amakeba kuva muri 2009 ubwo Dream Boys yashingwaga dore ko yaje isanga Urban Boys imaze umwaka mu muziki.

Nizzo, Safi na Humble bari bagize Urban Boyz, bahoraga bahanganye na TMC na mugenzi we Platini ba Dream Boyz, gusa bakabikora mu buryo bwa gihanzi, nta guhutazanya cyangwa ngo umwe abe yabangamira inyungu za mugenzi we.

Mu bafana bakurikiranaga umuziki w’aya matsinda yombi, naho hahoragamo inkundura aho buri wese wasangaga agaragaza ko uwo afana ari we ufite ibigango mu bwiza no mu bwamamare

Urban yabarizwagamo Safi ntabwo yigeze ikorana indirimbo na Dream Boys

Mu mateka y’aya matsinda nta ndirimbo bigeze bakorana uretse iyo bigeze guhuriramo bahawe ikiraka na Tigo ‘Rwanda uri Nziza’yarimo n’abandi bahanzi nka Good Lyfe, Riderman na Kitoko.

Ntawakwibagirwa ihangana ry’aya matsinda mu ndirimbo nka “Sinzika,Magorwa, Isano” za Dream Boys na, “Umwanzuro, Indahiro, Ishyamba” za Urban Boys.

Izina ‘Dream Boys’ rizasigara ari amateka

Ubu Dream Boys igiye kuzaba amateka mu muziki Nyarwanda kuko abari bayizigize bombi buri umwe agiye kujya yikorana ku giti cye. Ibi bikaba byagorana ko hari usigarana itsinda ngo wenda izina rigumeho abe yashaka undi muhanzi bakorana.

Dream Boys bazasigara ari amateka

Iyo uganiriye na Platini cyangwa TMC akubwira ko hari ibyo mugenzi we yakoze bikamutungura harimo kuba umwe asigaye asohora indirimbo undi atabizi.

TMC aganira na bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ati “Natunguwe no kubona Platini ari muri Tanzania.”

Platini nawe ngo yatunguwe no kubona TMC amuha indirimbo ye nkuko ayisangiza abandi bafana be.

Indirimbo aba bahanzi baheruka guhuriramo ni iyo bise ‘Sinkiri Muto’ yasohotse ku wa 14 Ukwakira 2019.

Urban Boys ya babiri…Baracyahanyanyaza

Safi aho yaviriye muri Urban Boys iri tsinda ryakomeje gukora ariko bibabera ikibazo cyo kongera gukora indirimbo ngo zikundwe nka mbere bagikorana na Safi.

Impamvu ijambo guhanyanyaza ni uko aba basore bagiye bashakira muri byinshi bitari n’umuziki kugirango barebe ko iminsi yakwicuma nubwo ibyo bindi bigiye bishamikiye muri Urban Boys.

Mubyo bagiye bakora harimo gushing Studio yitwa Urban Records bakoranagamo na Producer Holly Beat ariko baza gutandukana ntagihe bamaranye.

Ibindi ni amarushanwa y’umuziki bateguye yitwaga Urban Record Competition nayo atarigeze arangira neza kuko abatsinze bagiye bikoma aba bahanzi bavuga ko batakoze ibyo bari barabasezeranyije mbere.

Nyuma ya Studio na Label y’umuziki aba bahanzi bashinze na Kompanyi y’amafoto yitwa Urban image.

Iri tsinda rya babiri kuva muri 2017 bakoze indirimbo nka “Ntukoreho, Forever, Kigali Love, Ntakibazo, Mfumbata” n’izindi bakoranye n’abandi bahanzi.

Indirimbo ya Safi na Platini ’P’ izaba yitwa Fata amano

Urban Boys ubu yashinze kompanyi y’amafoto

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO