Abahize abandi mu ikinamico, urwenya, imbyino n’ibindi bagiye kujya bashimirwa

Abahize abandi babarizwa mu byiciro birimo ikinamico, urwenya , ubusizi, imbyino za Kinyarwanda n’ibindi bagiye kujya bahabwa igihembo k’ishimwe mu gikorwa kiswe “Inganji Perfoming arts awards.”

Inganji Perfoming arts awards ni igikorwa cyateguwe na Talents care Perfoming arts ifatanyije na Rwanda performing arts federation n’ibindi bigo bitandukanye ariko nanone bibarizwa mu bijyanye n’ikinamico, urwenya n’ibindi. Muri uyu mwaka ni ku nshuro ya mbere iki gikorwa kigiye kuba.

Umuyobozi w’iri rushanwa Kalinda Isaie aganira na Genesisbizz yavuze ko igitekerezo cyaje nyuma yo kwicara bagasanga hari amarushanwa menshi aba mu Rwanda ashimira benshi bakoze ariko ugasanga mu bijyanye na perfoming arts harirengagijwe.

Ati “Aho tubarizwa usanga hameze nkahirengagijwe kandi nyamara hari abantu benshi ndetse banakora ibikorwa by’indashyikirwa nibwo twahise dutangiza iki gikorwa kizajya kiba buri mwaka.”

Kugeza ubu abakoze neza bagera ku 150 mu byiciro binyuranye bamaze gutangazwa. Biteganyijwe kandi ko no gutora biza gutangirana n’uyu munsi. Uburyo bashyizeho bwo gutora ni kuri murandasi (online) ndetse na mobile money aho bisaba umuntu byibuze kuba hari amafaranga afiteho.

Buri muntu yemerewe gutora inshuro ashaka ku munsi ariko iyo umaze gutora inshuro imwe wongera kwemererwa gutora nyuma y’iminota 30. Gutora kandi bizajya binyuzwa ku rubuga rwa Muzika Nyarwanda Ipande (MNI).

Gutora biratangirana n’uyu munsi ariko bizasozwe taliki ya 10 Ukuboza 2020.

Ibyiciro birimo abazahembwa

1. Ikinamico
2. Urwenya/comedy
3. Ubusizi/poetry
4. Modern/contemporary dance
5. Traditional dance (imbyino gakondo za Kinyarwanda)

Bimwe mu bihembo bizatangwa

1. Best Radio Drama Actor of the Year (Male and Female)
2. Most Popular Radio Drama Actor of the Year (Male and Female)
3. Best Comedian of The year (Male and Female)
4. Most Popular Comedian of the Year (Male and Female)
5. Best Radio Drama Script writer of the Year
6. Best Modern Dancer of the Year
7. Best Poet of the Year
8. Best traditional dancer of the Year

Ifoto yerekana bamwe mu bazwi bari guhatanira ibihembo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO