Abakinnyi 11 bagomba kubanzamo ku ikipe y’igihugu Amavubi bamaze kumenyekana gusa bamwe ntibavugwaho rumwe

Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kamena 2022, nibwo Amavubi akina na Mozambique mu mukino ubanza wo mu itsinda rya 12 mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN ya 2023 izabera muri Cote d’Ivoire utangira saa 18:00.

Uyu mukino ni ubanza mu majonjora yo guhatanira kwerekeza mu gikombe cya Afurika (AFCON) 2023,Amavubi arifuza kuwutsinda kugira ngo atangire gutegura impamba yabageza muri iki gikombe banyotewe dore ko baherukayo mu mwaka wa 2004 aho bari mu gihugu cya Tunisia.

Biravugwa ko umuzamu Kwizera Olivier (Gishweka) atarangije imyitozo ndetse aramutse atabonetse hakwitabazwa Kimenyi Yves ukinira ikipe ya Kiyovu Sports.

Umwanya uteje inkeke kugomba kuwubanzaho ni iruhande rw’iburyo inyuma bakunze kwita kuri 2 aho abenshi bakomeje kuvuga ko Fitina Omborenga adahagaze neza muri iyi minsi aho abenshi bifuza ko hakina Serumogo Ally uhagaze neza muri iyi minsi.

Urutonde rwakozwe na benshi rwahurije ku bandi bakinnyi babanza mu kibuga uretse uyu mwanya w’inyuma gusa.

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga kumukino Amavubi ahura na Mozambique

1. Kimenyi Yves
2.Fitina Ombalenga
3. Imanishimwe Emmanuel
4. Manzi Thierry
5. Mutsinzi Ange Jimmy
6. Nirisalike Salomon
7. Nishimwe Blaise
8. Bizimana Djihad
9. Rafael York
10. Hakizimana Muhadjili
11.Kagere Meddie

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO