Abakinnyi ba Rayon basabye kumvikana n’abayobozi byakwanga bakitabaza amategeko.

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bahagarariwe na Kapiteni wabo Eric Rutanga, basabye abayobozi babo ko bakwisubiraho ku cyemezo cyo kubahagarikira imishahara bakaganira ku cyakorwa, bitaba ibyo hakifashishwa amategeko n’amabwiriza FIFA iherutse guha Ferwafa.

Ejo tariki 20 Mata 2020, nibwo Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buhagarariwe na Sadate Munyakazi bwari bwatanze amabaruwa ku bakinnyi bubamenyesha ko batazahembwa umushahara wabo, kuva mu kwezi kwa Werurwe kugeza igihe hazongera gusubukurwa ibikorwa by’imikino mu Rwanda.

Iyi baruwa yari yaje ishimangirwa n’ Ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Sadate Munyakazi, binyuze mu muvugizi wayo wari wabwiye Genesisbizz ko bumvikanye n’abakinnyi bayo bakemeranya imyanzuro yari yafashwe.

"Igihari nuko twaberetse ibibazo bihari tubereka ko imishahara yayo mezi itaboneka kandi nabo barabyumva baranabyemera badusaba ko twakomeza kubaba hafi ibyo rero twarabikoze. Gusa twiyemeza ko nyuma ya Covid-19 tuzahura ndetse tukagakora nk’igisa n’umwiherero tukaganira ibitaragenze neza tukabikosorera hamwe birimo niyo minsi 14 barimo bibaza tutabahembye." Jean Paul Nkurunziza Umuvugizi wa Rayon Sports aganira na Genesisbizz.

Nubwo umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports yavuze ibi, yanyomojwe n’umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports wavuze ko ibaruwa bayihawe uyu munsi ndetse ko batigeze babiganiraho n’ubuyobozi nkuko Umuvugizi yari yabitubwiye mu kiganiro gito yaduhaye.

Uyu mukinnyi yagize ati: " Ibaruwa twayibonye uyu munsi. Hoya pe nukubesha babikoze ntawe babibwiye" ibi ninabyo bagaragaje mu ibaruwa ndende bandikiye ubuyobozi bwabo.

Mu mabwiriza aherutse gutangwa na FIFA harimo n’irivuga ko mu gihe hagiye gufatwa umwanzuro ureba abakinnyi n’abatoza wagombye kuganirwaho kumpande zombi, maze abakinnyi bakagabanyirizwa imishahara cyangwa ntibayihabwe bakazayihabwa ibihe bya COVID-19 byarangiye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO