Abakinnyi ba Inter Milan bari bafatanye mu mashati bagenzi babo baratabara

Mu mukino waraye ukinwe mu ijoro ryakeye hagati ya Inter Milan na FC Porto abakinnyi babiri ba Inter Milan barimo umunyezamu Andre Onana hamwe na Edin Dzeko bashatse gufatana mu mashati ariko bagenzi babop barabakiza.

Uku kutumvikana kwatangiye aho bwana Dzeko yasabaga umunyezamu Onana ko yatera umupira imbere akareka amgambo menshi yabwiraga umusifuzi wari uyoboye umukino gusa byarangiye iyo mvugo ya rutahizamu Dzeko idashimishije Onana maze bashaka gufatana ariko mugenzi wabo arabakiza.

Aba bombi bashwanye mu gice cya Kabiri ndetse ikipe ya Inter milan byarangiye itsinze Porto igitego 1-0.

Bivugwa ko Onana asa n’uwabwiye Dzeko ngo ’ceceka’ arangije anamutunga intoki ababaye.

Nubwo habayeho uku gushwana igitego cya Romelu Lukaku ku munota wa 86 w’umukino cyafashije Inter kwizigamira impamba izajyana mu mukino wo kwishyura.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO