Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Abakinnyi ba Brazil izwi nka “Selacao” aribo Vinicius Jr ukina muri Real Madrid na Richarlison ukinira Everton batunguye abantu batandukanye nyuma yo gufatana mu ijosi ubwo bari mu myitozo maze Neymar na Dani Alves bakabakiza.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 4 Kamena 2022, nibwo aba bakinnyi batanye mu mitwe ubwo ikipe yabo y’igihugu ya Brazil yari mu myitozo bitegura umukino wa gicuti n’Ubuyapani
Gusa byabaye agahomamunwa ubwo ku buryo butari bwitezwe umukinnyi Richarlison yasimbukiye Vinicius amufata mu ijosi.
Neymar yihutiye guhita akurura Richarlison maze Dan Alves nawe ahita ajya hagati y’aba bakinnyi babiri maze arabatandukanya kugirango badakomeza ubushyamirane.
Kugeza ubu ntawurasobanukirwa icyo Vinicius yaba yabwiye Richarlison cyatumye agira umujinya w’umuranduranzuzi.
Vinicius Jr na Richarlison bafatanye mu mashingo mu myitozo y’ikipe y’igihugu ya Brazil